Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 11 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 11 WERURWE

Hari ku itariki 11 Werurwe 1892, ubwo umukino wa mbere w’amaboko wa Basketball wakinwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukino wabaye hagati y’ikipe y’abanyeshuri b’ishuri rya Springfield ryo muri Leta ya Massachusetts n’abarimu babo.

James Naismith, umwarimu w’imyitozo ngororamubiri wavumbuye uyu mukino, yabitewe n’uko bari mu bihe by’imvura abanyeshuri batabona uko bajya hanze gukina indi mikino, agerageza gutekereza umukino wakinirwa mu nzu ariko abanyeshuri be bakamererwa neza. Nguko uko yaje gutekereza ku gatebo kajugunywamo imyanda ku ishuri (panier), n’umupira ukoreshwa muri Basketball.

James Naismith, umwarimu wavumbuye umukino wa Basketball. Aha yari afite umupira n’agatebo k’imyanda yifashishije areba uko uyu mukino wajya ukinwa.

Mu ntangiriro z’umukino wa Basketball, umubare w’abakinnyi washoboraga kongerwa cyangwa ukagabanywa bitewe n’ingano y’ikibuga (ubu mu kibuga hajyamo abakinnyi 5 kuri buri kipe).

Ibindi byaranze itariki ya 11 Werurwe mu mateka

222: Umwami w’Abaroma Marcus Aurelius Antoninus yishwe n’abaturage ayoboye akururwa mu mihanda, umurambo bawuta mu ruzi rwa Tibre rwo mu Butaliyani.

1597: Ingabo za Espagne zafashe Amiens (ho mu Bufaransa) mu ntambara ya munani y’amadini.

1824: Muri Amerika hashinzwe Ibiro bishinzwe kwita ku bibazo by’Abahinde bo kuri Amerika. Aba bari baragiye bicwa n’abazungu bageze ku mugabane w’Amerika mu ntambara zo kubohoza uyu mugabane.

1917: Ingabo z’Abongereza zatsinze iza Ottoman zifata Bagdad umurwa wa Irak mu minsi 3 (8-11/03/1917).

1946: Uwitwa Rudolf Franz Ferdinand Höss, umusirikare wari ukuriye ishyirwa mu bikorwa rya jenoside y’Abayahudi yarafashwe. Yaje gukatirwa urwo gupfa, anyongwa ku itariki ya 16 Mata 1947.

1983: Umuryango uhuje ibihugu bitajya bigira uruhande bibogamiraho mu makimbirane n’ibihugu wakoreye inama i New Delhi mu Buhinde, bishinja Isiraheli gukorera jenoside abaturage ba Palestine.

2004: I Madrid muri Espagne habereye ibitero by’ubwiyahuzi byigambwe n’imitwe ya kiyisilamu, bihitana abantu 191 abandi basaga 1500 barakomereka.

2006: Michelle Bachelet yatorewe kuyobora igihugu cya Chili.

Michelle Bachelet, umugore watorewe kuyobora igihugu cya Chili mu 2006.

2009: Tim Kretschmer, umunyeshuri w’umudage w’imyaka 17 yagiye ku ishuri yigagaho (Albertville- Realschule), arasa abana 12 nawe polisi iza kumurasa kugira ngo ihagarike ubu bwicanyi. Aya masasu si yo yamwishe ahubwo yaje kwiyahura.

2020: Ni bwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko Koronavirusi ari icyorezo. Iyi virusi yari yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Ugushyingo 2019.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1975: Cedric Henderson, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1982: Thora Birch, umunyamerikakazi ukina filime.

1990: Joseph Yannick N’Djeng, umunyakameruni ukina umupira w’amaguru.

Yannick N’Djeng, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroun.

1991: Jack Rodwell, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza uyu munsi: Mutagatifu Rozina

Mutagatifu Rozina w’i Venglingeni mu Budage yari umubikira uba wenyine (ermite) mu ishyamba. Akaba yarishwe mu binyejana bya mbere by’ubukirisitu ahowe Imana. Mutagatifu Rozina yiyambazwa cyane cyane muri kiliziya ya Vengiligeni (Wengligen) muri diyosezi ya Ogusiburu (Augsbourg) mu gihugu cy’Ubudage. Aha ni ho hari kiliziya yamuragijwe. Iyo kiliziya yubatswe mu mwaka w’1679. Yahowe Imana ahagana mu myaka ya za 300.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here