Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yakiriye icyiciro cya 24 kigizwe n’abantu 177 basaba ubuhungiro baturutse mu gihugu cya Libya, bakaba bageze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026.
Abakomoka muri Sudani ni bo benshi kuko ari 68, hakurikiraho Eritrea na 66, Sudani y’Epfo na 26, Ethiopia 15 ndetse na Somalia ifite 2), bose bakaba bahunga kubera ubuzima bubi baba barimo muri Libya, aho bahurira bashaka uko bakwambuka ngo bagere mu bihugu by’i Burayi, aho baba bizeye kugira ubuzima bwiza, ariko ntibibakundire ahubwo bakisanga mu buzima bubi muri Libya.
Aba bose biteganyijwe ko bahita bajyanwa mu kigo cya Gashora Transit Center kibakira by’agateganyo, nk’uko bikorwa no ku baje mbere.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abasaga impunzin’abimukira 3,000 baturutse muri Libya kuva mu 2019, ariko buhoro buhoro bagenda babona ibihugu bibakira mu buryo buhoraho.
Kwakira abasaba ubuhungiro mu Rwanda bituruka ku masezerano Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, byashyizeho umukono ku ya 10 Nzeri 2019.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…