Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yakiriye icyiciro cya 24 kigizwe n’abantu 177 basaba ubuhungiro baturutse mu gihugu cya Libya, bakaba bageze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026.
Abakomoka muri Sudani ni bo benshi kuko ari 68, hakurikiraho Eritrea na 66, Sudani y’Epfo na 26, Ethiopia 15 ndetse na Somalia ifite 2), bose bakaba bahunga kubera ubuzima bubi baba barimo muri Libya, aho bahurira bashaka uko bakwambuka ngo bagere mu bihugu by’i Burayi, aho baba bizeye kugira ubuzima bwiza, ariko ntibibakundire ahubwo bakisanga mu buzima bubi muri Libya.
Aba bose biteganyijwe ko bahita bajyanwa mu kigo cya Gashora Transit Center kibakira by’agateganyo, nk’uko bikorwa no ku baje mbere.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abasaga impunzin’abimukira 3,000 baturutse muri Libya kuva mu 2019, ariko buhoro buhoro bagenda babona ibihugu bibakira mu buryo buhoraho.
Kwakira abasaba ubuhungiro mu Rwanda bituruka ku masezerano Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, byashyizeho umukono ku ya 10 Nzeri 2019.
