Ku wa 4 Kanama 2026, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) a Guverinoma y’u Rwanda byasinye amasezerano y’inkunga ya Miliyari 67Frw, azifashishwa mu mishinga iteza imbere ubuhinzi budahangarwa n’ihindagurika ry’ibihe, ayo mafaranga akaba azakoreshwa muri gahunda ya ‘Hangaribihe’.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu bice bibiri by’ingenzi bigamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Yagize ati “Ni kongera umusaruro ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo kuwutunganya, hitabwa cyane ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Hari kandi guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere bukanabungabunga ibidukikije.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yasobanuye ko uyu muryango usanzwe ufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, ariko ubu bakaba bagiye gukorana mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, hatezwa imbere ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati “Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 40€ (Miliyari 67Frw), yerekana uruhare rwacu mu guteza imbere ubuhinzi, tukaba twishimiye ko muri iyi gahunda tuzabasha gushyiraho ibikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije, ariko biteza imbere ubuhinzi.”
Hangaribihe ni gahunda izamara imyaka ine, izakorera mu turere dusanzwe tugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

