Ikipe ya Rayon Sports imenyerewe nka Murera, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, isubira muri iki cyiciro nyuma y’imyaka 28, kuko yagiherukagamo mu 1998 ari na bwo yegukanye igikombe.
Uyu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2026 saa moya z’umugoroba, utangira amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, ashakisha uko yabona uburyo bwo kwiharira umukino.
Nubwo Jamus FC yaje gutangira kwiharira umupira, Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17. Muderi Akbar yatsinze igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange.
Nyuma yo gutsindwa, Jamus FC yakomeje kugenzura umukino, ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga. Umukino waranzwe kandi n’amakosa menshi yakozwe n’impande zombi.
Rayon Sports yakomeje kugera imbere y’izamu rya Jamus FC ibifashijwemo na Kameni Junior na Issa Djiguiba, mu gihe Jamus FC na yo yageragezaga kwishyura binyuze kuri Joseph Stephen, ariko umunyezamu wa Rayon Sports akomeza kwitwara neza. Igice cya mbere cyarangiye Murera iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yinjiye isatira cyane. Kameni Junior yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri asigaranye n’umunyezamu, ariko myugariro wa Jamus FC arahagoboka.
Ku munota wa 57, Ibrahim Djingarey Mansouru yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, byongera icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.
Jamus FC ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 69, Bandiougou Diallo yatsinze igitego cyo kugabanya ikinyuranyo, nyuma yo kutumvikana hagati ya ba myugariro ba Rayon Sports.
Icyakora ku munota wa 86, Tambwe Gloire wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sports, umukino urangira ari ibitego 3-1.
Iyi ntsinzi yahise ihesha Rayon Sports itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya ihatanira igikombe.
Rayon Sports iheruka gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 1998, ari na bwo yegukanye igikombe, bityo ikaba igiye kongera gushaka kwandika amateka mashya nyuma y’imyaka 28.




Mukanyandwi Marie Louise
