Ku wa 4 Kanama 2026, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) a Guverinoma y’u Rwanda byasinye amasezerano y’inkunga ya Miliyari 67Frw, azifashishwa mu mishinga iteza imbere ubuhinzi budahangarwa n’ihindagurika ry’ibihe, ayo mafaranga akaba azakoreshwa muri gahunda ya ‘Hangaribihe’.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu bice bibiri by’ingenzi bigamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Yagize ati “Ni kongera umusaruro ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo kuwutunganya, hitabwa cyane ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Hari kandi guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere bukanabungabunga ibidukikije.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yasobanuye ko uyu muryango usanzwe ufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, ariko ubu bakaba bagiye gukorana mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, hatezwa imbere ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati “Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 40€ (Miliyari 67Frw), yerekana uruhare rwacu mu guteza imbere ubuhinzi, tukaba twishimiye ko muri iyi gahunda tuzabasha gushyiraho ibikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije, ariko biteza imbere ubuhinzi.”
Hangaribihe ni gahunda izamara imyaka ine, izakorera mu turere dusanzwe tugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe twiganjemo utwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…