Categories: Imikino

Rayon Sports yanditse amateka mashya, igera ku mukino wa nyuma wa #CECAFAKagameCup2026

Ikipe ya Rayon Sports imenyerewe nka Murera, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, isubira muri iki cyiciro nyuma y’imyaka 28, kuko yagiherukagamo mu 1998 ari na bwo yegukanye igikombe.

Uyu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2026 saa moya z’umugoroba, utangira amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, ashakisha uko yabona uburyo bwo kwiharira umukino.

Nubwo Jamus FC yaje gutangira kwiharira umupira, Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17. Muderi Akbar yatsinze igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange.

Nyuma yo gutsindwa, Jamus FC yakomeje kugenzura umukino, ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga. Umukino waranzwe kandi n’amakosa menshi yakozwe n’impande zombi.

Rayon Sports yakomeje kugera imbere y’izamu rya Jamus FC ibifashijwemo na Kameni Junior na Issa Djiguiba, mu gihe Jamus FC na yo yageragezaga kwishyura binyuze kuri Joseph Stephen, ariko umunyezamu wa Rayon Sports akomeza kwitwara neza. Igice cya mbere cyarangiye Murera iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yinjiye isatira cyane. Kameni Junior yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri asigaranye n’umunyezamu, ariko myugariro wa Jamus FC arahagoboka.

Ku munota wa 57, Ibrahim Djingarey Mansouru yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, byongera icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.

Jamus FC ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 69, Bandiougou Diallo yatsinze igitego cyo kugabanya ikinyuranyo, nyuma yo kutumvikana hagati ya ba myugariro ba Rayon Sports.

Icyakora ku munota wa 86, Tambwe Gloire wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sports, umukino urangira ari ibitego 3-1.

Iyi ntsinzi yahise ihesha Rayon Sports itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya ihatanira igikombe.

Rayon Sports iheruka gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 1998, ari na bwo yegukanye igikombe, bityo ikaba igiye kongera gushaka kwandika amateka mashya nyuma y’imyaka 28.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago