Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imvugo ngo « umukozi wo murugo ntiyakoresha gaz »ni imbogamizi mukubungabunga ibidukikije

Imvugo ngo « umukozi wo murugo ntiyakoresha gaz »ni imbogamizi mukubungabunga ibidukikije

Bimaze kugaragara ko hari abantu bamwe na bamwe bitabiriye kugura Gaz ariko nyamara wajya kureba ugasanga n’ubundi bakomeje gukoresha amakara, bitwaza ko umukozi wo murugo adakwiye gukoresha Gaz.

Muri iki gihe i gihugu cy’u Rwanda cyashyize ingufu mugushishikariza  abanyarwanda gukoresha gaz zikoreshwa mugutegura amafunguro hagamijwe kugabanya umubare w’amashyamba atikirira mu ikorwa ry’amakara asanzwe akoreshwa na benshi muguteka.

Igiteye impungenge ni ukuntu usanga abafite ibyo bikoresho batabikoresha  burigihe,ahubwo bagakomeza bagakoresha amakara. Uwamahoro Claudine ni umugore utuye mu mujyi wa Musanze yabwiye ubumwe.com ko amaze umwaka aguze ibi bikoresho ariko ko abikoresha gacye kuko ngo atatuma umukoziwe wo murugo abikoresha.  Yagize ati : « Sinatuma umukozi wajye akoresha gaz ,yanyicira ishyiga , ikindi se adacanye imbabura yakora iki ? Nyikoresha iyo ndi murugo ntagiye kukazi,ubundi we akoresha amakara da ».

Ibi abihuriyeho n’abatari bacye basanga ngo gaz ari igikoresho cy’ubusirimu kigomba gukoreshwa na nyirurugo gusa. Ibi bigaterwa ariko ahanini n’imyumvire yabamwe ikiri hasi,birengangiza ko usibye ubusirimu, guteka kuri gaz bizigama igihe n’amafaranga nkuko bishimangirwa na Mutimucyeye Denise utuye i Nyarubande mu mujyi wa Musanze.

Kuriwe ngo gaz yayiguze kugirango imufashe koroshya akazi,bityo n’umukozi we wo murugo arayikoresha. Yagize ati : « Gaz nayiguze ngo inyorohereze ubuzima . Ntampamvu rero yo kuyikingirana. Umukozi arayikoresha bikihutisha akazi, bikatugabanyiriza n’amafaranga agenda kubicanwa.  Dore nk’ubu nyimaranye umwaka n’amezi nk’ane cyangwa atanu, ariko mbere twakoreshaga amakara imifuka ibiri ku kwezi ni ibihumbi cumi na bitandatu. Ariko ubu dukoresha gaz  y’ibihumbi cumi na bibiri n’amakara y’ibihumbi bibiri yo gutekesha nk’ibishyimbo n’isombe, kandi akazi kakihuta, igikoni kigasaneza. »

Mu ntangiriro za Mutarama 2018, nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bwa gaz, kubaka inganda ziyibika, kuyishyira mu macupa mato n’ibigega kugera kuri toni eshanu, ndetse n’imikorere y’abayiranguza n’abayicuruza.

Mu guhangana n’ikibazo cy’igiciro cyayo cyasaga n’ikiri hejuru kandi, havanweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ndetse Ikigo Gishinzwe Ingufu, REG ku bufatanye na RURA gihabwa inshingano zo kugenzura niba koko icyari kigamijwe cyaragezweho, cyangwa niba hari abakomeza kuyihenda,

Mu by’ibanze byakozwe harimo gushishikariza abikorera kwitabira ubucuruzi bwa gaz yo gutekesha, aho kugeza ubu habarurwa ibigo 11 biyirangura hanze y’igihugu, mu gihe hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara abacuruzi bato n’abanini bayigeza ku bayikeneye ku buryo ntawagira ikibazo ngo yabuze aho ayigurira.

 

Ubumwe.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here