Aba bana aho barara hateye ubwoba, kuko baba basesera mu myobo
Abana bo mu muhanda n’ubwo n’ubusanzwe usanga babayeho mu buryo bu babaje, no muri ibi bihe bya Covid-19 aho abantu bose ndetse n’igihugu biri mu bihe bidasanzwe hafatwa ingamba zo kwirinda, bo babayeho ubuzima bubabaje.
Mu kuzenguruka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali yaba ku manywa cyangwa n’injoro usanga abana bo mu muhanda ari benshi cyane, ndetse ubona baba mu buzima bubabaje.
Iyi nkuru ni amashusho y’abana bo mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro, yagiye afatwa muri ibi bihe bitandukanye bya Covid-19.
Abana bo mu muhanda ni njoro baba bari ku muhanda, nta bwirinzi na buke ndetse ntan’icyo bikanga, kuko bavuga ko abashinzwe umutekano bo babazi batabakoraho. ( Aha hari saa ine z’ijoro) aho amabwiriza yo gutaha yavugaga ko umuntu atagomba kurenzza saa moya ataragera mu rugo.
Abana bo mu muhanda udupfukamunwa bambara badutora mu myanda basohoye mu bipangu ngo ibimodoka bitwara imyanda bize kuyitwara.
Baba bajagajaga bashaka n’ibindi batoramo, ariko bibanda ku dupfukamunwa ngo batagira umuyobozi bahura atagafite.
Akuyemo agapfukamunwa aba yambaye akakakwereka ni uko kaba gasa!
Aba bana bakunda kugendera hamwe ari itsinda bakagira naho bicara ku nzira, bategereje gusaba abatambuka, cyangwa bashaka kuva ahantu hamwe bajya ahandi, bategereje ibimodoka bitambuka bakabyurira bikabageza aho bashaka kujya.
Aba bana hari abamara igihe bari mu muhanda bakanyuzamo bagataha iwabo, abatuye mu nkenkero z’umujyi.
Uyu yari atashye iwabo i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, gusuhuza abo mu rugo ubundi yisubirira mu muhanda.
Aba bana aho barara hateye ubwoba, kuko baba basesera mu myobo
Binjira bagenda batsuka, umwe yakandagira ku mutwe wa mugenziwe akamenya ko yageze aho ajya, ubwo gutyo gutyo icyo nakwita umwobo( bo bayita ingangi) yakwuzura abandi bakajya muwundi.
Ni uko binjira batsuka.
Nta rwinyagamburiro namba, no kuharunguruka byonyine hateye ubwoba.
Yaba ku manywa cyangwa ninjoro baba bikururira ibyitwa Tineri, banyuza mu mazuru bikabasindisha (ni umuti bakoresha basiga amarangi ku nzu ndetse no kubyuma. Bawuvangisha amarangi)
Aba aha bari bibereye Nyabugogo ahitwa ku kiraro, Ku isaaha ya saa tanu z’ijoro( Aha kuba umuntu yamaze kugera mu rugo byari ukutarenze saa moya z’ijoro) ariko bo bavuga ko iwabo ari mu muhanda baba bamaze gutaha.
Ahantu nabo barara ni ahantu habi cyane ndetse hateye ubwoba, munsi y’ikiraro hanyura n’amazi.
Iyo bumva bananiwe bashaka kuryama basesera munsi y’icyo kiraro bashoreranye bagashaka ibikarito bakarambura ahadatose cyane bakaryama.
Mukazayire-Youyou
Ariko Mana. Urandijije ntubuze byose. Ubuse aba bana koko !!! Imana ibabarire umuntu wese ufite icyo yakora kuri aba bana ntagikore. Nanjye ndimo!!!!!
Yooooooo aba bana numvaga bavuga ingangi no kugangika ariko sinarinzi koko niba barara ahantu nkaha!!!! Biteye agahinda.