Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Ingabire avuga ko yibagiwe akazi ko mu biro kubera iminsi amaze...

Covid-19: Ingabire avuga ko yibagiwe akazi ko mu biro kubera iminsi amaze murugo.

Ingabire Marie (si amazina ye) wari usanzwe ukora akazi ko mu biro mu bijyanye n’itumanaho avuga ko yumva yaramaze kwibagirwa ibijyanye n’akazi ko mu biro, kuko amaze amezi menshi yibereye mu mirimo yo murugo kubera Covid-19.

Ingabire uri muri bamwe akazi ke gahise kahagarara kubera Covid-19, avuga ko yumva ibijyanye n’akazi ko mu biro yarabyibagiwe ndetse no gukoresha Mudasobwa yumva atakibyibuka.

Mu magambo ye yagize ati” Urumva kuva itangazo rya minisiteri y’ubuzima rivuga ko umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya coronavirus ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa gatatu, aho nkora bahise batubwira ngo tube tugumye mu rugo. Ubu amezi rero abaye hafi 8 ntarakora ikintu kinsaba ubwenge bwinshi. Cyakora nakoresheje imbaraga kuko nkora akazi kose ko murugo. Ndumva na computer ubwayo narayibagiwe kuyikoresha.”

Ingabire umubyeyi w’umwana umwe utuye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko akibona akazi ke gahagaze, ndetse nak’umugabo we, yahisemo guhita asezerera umukobwa wabafashaga akazi ko murugo bakajya bakifasha kugira ngo ayo mafaranga bamuhembaga bayifashije mu bindi cyane ko n’aho bayakuraga byari bihagaze.

Yakomeje agitra ati” Ubwo nyine umukozi wo murugo maze kumusezerera ni njyewe wabaye ushinzwe imirimo yose yo murugo. Mbese kuva mu gitondo mba nibereye muri iyo mirimo nagwa agacuho nkaryama nabyuka nkongera ngakomereza aho naringejeje, icyumweru kigashira, ukwezi kugashira n’ukundi gutyo. Na telefoni yanjye akenshi simba nzi n’aho nayishyize, cyangwa umwana akaba ariwe uyifite akina imikino.”

Nubwo ataranamenya neza igihe akazi ke kazatangirira, kuko aho akora bataramuhamagara ngo asubire mu kazi, avuga ko yumva bizamusaba kwongera kwihugura bundi bushya mbere yo gusubira mu kazi, yaba ako yarasanzweho cyangwa niba kazaba kanarangiye akajya gushaka akandi.

Ingabire yakomeje avuga ko akomeje gutinda gusubira mu kazi, yumva ashobora kugendanirako kuburyo yaba ari undi muntu mushya utandukanye n’uwo yariwe, mbere ya Covid-19,

“Ndumva ni ukuri nta kintu na kimwe ncyibuka kijyanye n’akazi. Ubwenge bwanjye numva butagitekereza ibintu bigoranye rwose. Igifaransa byo cyangwa icyongereza numva nta nakimwe n’igeze menya. Kwandika byo noneho ndumva ari ibindi bindi, kuko ntana computer hano nfite nakoreshaga izo mu kazi. Akazi kabaye amasuku no gukina n’umwana gusa ubundi ngatekereza n’icyo nteka.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba nshya zo kugikumira, yemeje ko imirimo imwe n’imwe isubukurwa ubwo byari nyuma y’iminsi 43 abantu bari bamaze  mu ngo zabo. Nyamara n’ubwo hari bamwe bamaze gusubira mu mirimo, Kugeza ubu hari abandi bataramenya neza ibijyanye n’akazi kabo bakoraga mbere ya Covid-19. Bamwe bibaza ko kanarangiye kuburyo baba baramaze kwiyongera ku mubare w’abashomeri.

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here