Imiryango y’abageze mu zabukuru igizwe n’abakecuru bari mu kigero cy’imyaka 60 na 80 ituye mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayona irasaba ko yakwimurwa aho ituye ikajya gutuzwa ku midugudu ahatujwe abandi.
Aba bakecuru bavuga ko bahoze baturanye n’abandi baturage bakagenda bahimuka bajya gutura mu midugudu, ariko bo kubera amikoro make bakaba bagituye aha ahantu bonyine , bikabagiraho ingaruka zo kuba badatekanye, baterwa n’ibisambo, ndetse niyo imvura iguye amazi aturutse mu musozi abasanga mu nzu.
Mukarurimbura Elivera atuye mu Mudugudu wa Murambi, akagali ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo avuga ko kuba batuye ku musozi ari bonyine kandi bageze mu zabukuru bituma bibwa kuko ntamuntu wundi baturanye wo guhagarika abo bajura.
Yagize ati” Umutekano wacu ni muke dutuye k’uyu musozi twenyine turi abakecuru. Turibwa imyaka duhinze ku musozi, banyibye ingurube, ihene, munzu ho ni burimunsi, iyo ngizengo ndagiye nsanga inzu irangaye; kandi uretse n’ibyo amazi yose amanutse ku musozi adusanga mu nzu akuzura twagombye gutobora amazi ngo ajye anyuramo asohoke, turasaba Leta ko yatujyana mu bandi mu midugudu tukava aha twenyine”
Uzamukunda Anatharia yagize ati” Aha hantu mpatuye kuva muri 71 ibibazo tuhagirira ni umutekano muke kuko dutuye twenyine. Ujya kumva nka saa munani saa cyenda z’ijoro ukumva abantu baraje barakubita inzugi, abandi bakajya mu ntoki, aha hantu tuhafitiye ubwoba cyane, duhari tutariho turara dukanuye amaso, hagira igikoma tukumva umutima uduhubutsemo”.
Nyiratebura Costasia ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 irenga utakibuka n’igihe yaturiye aha hantu agasaba ko bahimurwa.
Yagize ati” Abajura baraje bacukura inzu baterura umufuka w’ibigori, batwara terimusi, isuka ya macaku baragenda ariko Yesu aramfasha ntibaniga ngo basige mpfuye, ubuyobozi bufatanije n’Imana batwegereza abandi tukajya mu midugudu”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko bagiye kugikurikirana bagashaka uburyo aba bakecuru bageze muzabukiru nabo batuzwa mu midugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yagize ati” Iki kibazo cyo ntabwo nari nkizi kuko abantu batuye mu cyaro hatari ku midugudu bari barimuwe, sinzi niba abo bari barimuwe bagasubirayo cyangwa niba batarigeze bahava, turaza kubasura turebe aho batuye niba hari abafite ikibanza mu midugudu turafatanya muri bwa buvugizi tukagenda tububakira cyane ku rwego rw’umuganda, abadafite ikibanza ni ugufatanya tukareba uko bafashwa ngo baze mu bandi kuko hari nk’ibikorwa remezo batabona nk’amazi, umutekano, nk’amarondo aba akorera mu midugudu kugera ahongaho ugasanga biragoye.”
Uvuye ahatuye abaturage mu Mudugudu wa Murambi ni 1.5km kugera aho aba bakecuru bari mu kigero cy’imyaka 60 na 80 batuye ku musozi wa Murambi, mu kagari ka Kabura umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.
Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y’u Rwanda hagamijwe kubakura mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise