Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uburyohe bwa siporo bwatangiye muri Tour de France.

Uburyohe bwa siporo bwatangiye muri Tour de France.

Ku isaha ya saa 12:54′, nibwo abasiganwa ku igare bageze aho batangirira nyuma yo kugenda urugendo rwo kwishyushya.

Ni mu irushanwa rya Tour de France rifatwa nk’irya mbere ku isi ndetse andi marushanwa atandukanye agakurikira.

Irushanwa rya Tour de France rimaze inshuro 110 rikinwa ku rwego mpuzamahanga, rigakinwa n’abakinwa n’abakinnyi bakomeye ku isi.

Chris froome uheruka mu Rwanda watwaye iri siganwa inshuro 4 gusa ntazitabira iry’uyu mwaka.

Ibyamamare nk’Umwongereza uheruka muri tour du Rwanda wavukiye muri Kenya Christopher Froome ukinira UCI ProTeam Israel–Premier Tech waryegukanye inshuro 4 (2013, 2015, 2016, na 2017).aza ari mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare, Tour de France, gusa kuri iyi nshuro ntiyabashije ku ryitabira.

Mark Cavendish niwe watwaye iri siganwa inshuro nyinshi ndetse na Eddy Merckx uri guharanira kuba uwambere watwaye ama etape inshuro nyinshi muri iri siganwa, babucyereye kongera kwigaragaza.

Mu myaka ibiri iheruka, 2021 ryegukanywe na Tadej Pogacar ukinira ikipe ya united Arab Emirates wabaye uwa 2 muri 2022 inyuma ya Jonas Vingegaard ukinira Team Jumbo-Visma bongeye kwitabiriye iryuyu mwaka wa 2023.
Iri siganwa ryatangiriye mu gihugu cya Espanye, mu gace ka Bilbao, Aho abasiganwa bagomba gukora Ibirometero 182.

 

Tadej Pogacar watwaye your de France 2021

Ku cyumweru ku itariki 23 nyakanga, nibwo iri siganwa rizashyirwaho umusozo hakamenyekana uryegukanye muri 2023.
Irushanwa rya mbere rya Tour de France ryari rigizwe n’uduce 6 ryatangiye ku italiki ya 01 Nyakanga 1903 hiyandikishije abakinnyi 80 maze ryegukanwa n’umufaransa Maurice Garin nyuma yo kwegukana uduce 3 muri 5 twakinwe.

Jonas Vingegard

Bimwe mu byaranze iri rushanwa ni uko kwiyandikisha mu bazitabira byari amafaranga 10 yo mu Bufaransa cyane ko amayero atari yagakoreshwa aho igihembo cy’uwari kuryegukana yari guhabwa ibihumbi 20 mu gihe utwaye agace yahabwaga ibihumbi 3,000.

Kuri ubu uwegukanye iri siganwa ku munsi wa nyuma yambaye umwenda w’umuhondo ahabwa ama yero 500,000 hatabariwemo ibihembo byo hagati mu irushanwa.
Mu minsi 23 irimo ibiruhuko 2, nibyo abasiganwa bagomba kuba bamaze kujyenda Ibirometero 3,500.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here