Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imbuto yahinduriwe uturemengingo(GMO) yaba igisubizo ku bahinzi b’imyumbati bugarijwe n’ibihombo.

Imbuto yahinduriwe uturemengingo(GMO) yaba igisubizo ku bahinzi b’imyumbati bugarijwe n’ibihombo.

Abahanga muri Siyansi bagaragaza ko uburyo bwo gutubura ibiribwa  hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka GMO (Genetically Modified Organism) ari igisubizo ku bahinzi b’imyumbati ndetse no ku buhinzi muri rusange.

Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yasobanura  GMO, nko gukora ubuhinzi bw’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo. Ibi byongera umusaruro; ku buryo igitoki gishobora gupima ibiro hafi 200 cyangwa igiti cy’umwumbati gishobora gusarurwaho ibiro 50.

Dr. Anastas Nduwumuremyi umushakashatsi ukora ku gihingwa cy’imyumbati, n’imbuto shya, unashinzwe guhuza ibikorwa by’ibihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi muri RAB avuga ko bari gukora ubushakashatsi ku mbuto y’imyumbati  yahangana n’uburwayi bwibasira imyumbati,

Yagize ati: “Turi gukora ubushakashatsi bushobora gutuma tubona imyumbati itarwara kabore, ariko nta kindi kidasanzwe twongeyemo, twafashe imbuto zisanzwe abahinzi basanzwe bahinga ya Mase14 (Gikungu) twongeramo agace gatoya kiyo virusi isanzwe iyirya kugira ngo virusi niza gutera cya gihingwa kizamenye ko cyatewe kirwaneho gikoresheje bwa budahangarwa gisanzwe gifite.”

Dr. Anastas Nduwumuremyi avuga ari gukora ubushakashatsi ku myumbati ihangana ma kabore, kugira ngo umusaruro uhagije uboneke.

Mohamed Hassan umunyasudani uyobora Ikigo Mpuzamahanga Giteza Imbere Siyansi (world Academy of Sciences), yemeza ko nta bundi buryo ibihugu by’Afurika byakoresha mu kongera umusaruro hadakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.

Ati “Icy’ingenzi ni uko tugomba kongera umusaruro kandi uburyo bwonyine bwo gukora ibyo ni ugukoresha tekinoloji nshya”.

Pacific Nshimiyimana ubarizwa mu muryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere ikoreshwa rya Siyansi n’Ikoranabuhanga mu nyungu z’abantu (Alliance for science Rwanda) avuga ko  iyo umuhinzi akoresheje ikoranabuhanga mu ubuhinzi burushako kongera umusaruro.

Yagize ati “Amafaranga umuhinzi yari gushyira mu miti yica udukoko ayashyira mu bindi bikorwa bimwungukira birimo ubuhinzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikagabanya ibikorwa byo kongera umusaruro bigatuma umuhinzi yunguka kandi bikanagabanya ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko imiti nubwo yica udukoko natwe bitugiraho ingaruka yaba ku muhinzi uyitera buri munsi, natwe bikagabanya uburozi buza mu biryo biturutse muri uwo muti”.

Pacific Nshimiyimana, avuga ko uretse kuba imiti yica udukoko itwara amafaranga menshi ku muhinzi, ariko igira n’ingaryka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abaturage muri rusange n’abahinzi by’umwihariko bategereje igisubizo….

 Abaturage ikibazo cyo kwihaza mu biribwa barakibona, abahinzi igihombo bakakibona cyane, ariko kugeza ubu bavuga ko bategereje ibisubizo ku bashakashatsi bababonera igisubizo.

Nyirakamana Jeannette ukorera ubuhinzi bw’imyumbati mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango avuga ko abayobozi bababwiye ko hari imbuto ziri gutuburwa bazahabwa, gusa ko zirabageraho.

Ati “Ntabwo izo mbuto ziratugeraho ngo tuzihinge, ariko zibaye arizo zadufasha kubona umusaruro tukeza ,abana bacu ntibicwe n’inzara tuyibonye twayihinga”.

Hakizimana Aimable ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango avuga ko yatewe igihombo n’iyangirika ry’imyumbati  bateye itabasha guhangana n’uburwayi, bityo bigashyira imibereho yabo mu kaga.

Aba bahinzi bavuga ko kubona umusaruro w’imbaraga baba bakoresheje bahinga ntawo.

Yagize ati “Rwose iyi mbuto yaduteje igihombo nk’umuntu wahinze hegitari nini agujije amafaranga muri Sacco, imyumbati igapfa urumva ko atazashobora kwishyura iyo nguzanyo”.

No mu myumbati mike ibasha kwera habonekamo imyinshi imeze itya.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekana ko umusaruro w’imyumbati uhindagurika buri mwaka, abahinzi bakavuga ko bagira umusaruro mwiza iyo bagize amahirwe ntizemo uburwayi.

Imibare yerekana ko mu gihembwe cya mbere cy’ihinga (season A) cya 2023 imyumbati yahinzwe kuri hegitari zizaga ibihumbi 239. Ni ubuso bwiyongereyeho 28.5% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka ushize.

Nyamara umusaruro wabaye Toni zisaga ibihumbi 608 rikaba ari igabanyuka rya 4.6% ugereranyije n’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga mu mwaka ushize.

Mu 2022 imyumbati yahinzwe kuri Hegitari zisaga ibihumbi 186. Ni igabanyuka rya 7% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2021.

Umusaruro wabonetse wangana na Toni zigera ku bihumbi 638. Icyo gihe umusaruro wari wiyongereyeho 6% ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021 (season A 2021).

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2023 umusaruro w’imyumbati uva kuri hegitari ubarirwa muri Toni 13.5 mu gihe mu mwaka ushize wabarirwaga muri Toni 14 z’imyumbati.

Impaka ni zose kuri GMO, ariko n’ubushakashatsi bugeze kure…

Impaka ku mwimerere w’ibihingwa bitubuye ntizibura hibazwa niba nta ngaruka bigira ku buzima bw’ababiriye, gusa isuzuma ryakozwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (FAO) rifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryagaragaje ko nta ngaruka ibiribwa byakorewe GMO biri ku isoko bifite.

Mu gihe ikibazo cy’ibiribwa cyugarije umugabane wa Afurika by’umwihariko mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, Ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha GMO byaba igisubizo.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku biribwa yo muri Gashyantare 2023 yerekana ko abasaga miliyoni 349 mu bihugu 79 batihagije mu biribwa ndetse hari impungenge ko iyi mibare izakomeza kwiyongera.

Muri rusange, hegitari miliyoni 190.4 nizo zahinzweho ibihingwa byakorewe GMO mu bihugu 29 mu 2019. Ibyo byagize uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa, guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no guhindura ubuzima bw’abahinzi bagera kuri miliyoni 17 n’imiryango yabo hirya no hino ku Isi.

Ibihugu birimo Vietnam, Philippine, na Colombia byakubye kabiri umusaruro w’ubuhinzi kubera gukorasha iryo koranabuhanga.

Mu 2018 Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kirimo gutegura itegeko rigenga ikoreshwa rya GMO. Intego ni ukugira ngo iryo koranabuhanga rikoreshwe mu buryo butabangamira ibidukikije n’ubuzima bwa muntu, gusa ntabwo rirasohoka.

 

Mukanyandwi M. Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here