Icon Of The Seas ni izina ry’ubwato bwa rutura burimo gukorerwa muri Finland na sosiyete isanzwe ikora amato yitwa Royal Caribbean International.
Ubu bwato bwamaze gufungurwa, umuntu wifuza kuba yabugendamo yemerewe gufata (booking) umwanya ku kayabo k’amadorari ya Amerika 179 kuri buri muntu.
Biteganyijwe ko abamaze kugura amatike, bazagenda muri ubu bwato muri Mutarama 2024.
Abantu bagera kuri 55610, nibo ubu bwato buzaba bwemerewe gutwara nk’abagenzi, mugihe Kandi buzaba bufite abakozi babukoramo bagera kuri 2350.
The Icon Of The Seas ikubye inshuro 5, Ubwato bwa Titanic buzwi bwamamaye ku isi ndetse biciye muri filimi ya Titanic bwari busanzwe buzwi ko aribwo bwato bwabayeho bunini ku isi.
The Icon Of The Seas ipima Toni 250,800, mugihe Titanic yari yihariye agahigo ko kuba Ubwato bwa mbere bunini ku isi bwapimaga toni 50,210, bureshya na 365 m.
Ikipe iri kubaka ubu bwato ikuriwe na Meyer Werft GmbH umudage ufite campani isanzwe yubaka amato yitwa Tarku Meyer Oy iherereye muri Finland.
Abakozi 2,067 nibo bakoze kuri ubu bwato, bugomba kubu bwuzuye mugihe cy’amezi 18, butwaye akayabo ka miliyari 2 mu madorari.
Kanda hano urebe izindi inkuru zacu mu mashusho
Nsengiyumva Jean Marie Vianney