Home AMAKURU ACUKUMBUYE ”Ibitanda babyariraho ntitubigeraho.” Impuruza ku bagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

”Ibitanda babyariraho ntitubigeraho.” Impuruza ku bagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

Abagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ndetse n’imiryango yita ku bafite ubumuga muri rusange, igaragaza ko abagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, bagorwa no kugera ku bitanda byo kwa muganga byo kubyariraho.

Mu gihe umubyeyi ugiye kubyara, hakorwa ibishoboka byose ko ahabwa serivisi zitunganye, ndetse hagakorwa n’ibishoboka byose ngo icyubangamira gikurweho,kugira ngo bimufashe kubyara neza. Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo siko bibagendekera, aho bagaragaza ko kubera kutagera ku bitanda biba mu mvuriro, birangira umugiriye impuhwe amuterura nk’umwana, aho bakagaragaza ko bibatera ipfunwe ndetse bamwe bagahitamo kuba babyarira no murugo.

Ibi byanagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS), abiga ubuzima bw’imyororokere muri Kaminuza y’u Rwanda n’Umuryango w’abafite Ubumuga bw’Ubugufi Bukabije (RULP)bwarebaga  imbogamizi abagore n’abakobwa bahura na zo mu bijyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, hanarebwa ku mbogamizi mu buzima bw’imyororokere muri rusange, ibijyanye no kuboneza urubyaro, kubyara ndetse na nyuma yo kubyara. Ababajijwe bavuze ko mu bibazo by’ingutu bahura na byo harimo igitanda gikoreshwa ababyeyi bagiye kubyara, aho 90% bagaragaje ko batakigeraho.

Tuyishimire Angelique, wo mu Mudugudu wa Gasharu ya Gasogi Akagari ka Gikaya Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza ahamya ko bakigowe n’ibitanda byo kubyariraho

Ati “ Udutanda ni tureture nkatwe dufite ubumuga bw’ubugufi bukabije turatuvuna, bisaba ko haboneka umuntu ugusunika ukurira cyangwa akakwegereza akantu uhagararaho”

Umwali Denise ( Amazina twamuhimbye kuko atifuje kuharagaza amazina ye) ubu utuye mu Karere ka Bugesera,yagaragaje ko yagiye kubyara kunshuro ya mbere akarahira ko atazasubira kubyarira kwa muganga.

Yagize ati” Urumva ubwambere nagiye kubyara ndi kubise, ngeze kwa muganga, najyanywe n’umubyeyi duturanye ukuze. Ngezeyo kuko ntashoboraga kugera ku gitanda babyariraho, kandi n’umubyeyi wari wamperekeje atari ashoboye kuba yanyuriza kubera intege nke, bahitaga bitabaza umuganga w’umugabo ngo anterure. Nihanganiye iyo nshuro kuko ntayandi mahitamo narinfite, ariko narabangamiwe kuburyo ntanarota gusubira kubyarira kwa muganga.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RULP, Tuyishimire Honorine avuga ko abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije  bafite ikibazo, ndetse ko bakwiye kujya batekerezwaho mu gihe cyo gushyira ibikoresho kwa muganga byifashishwa  n’ababyeyi batwite .

Yagize ati “Turasaba Minisiteri y’Ubuzima kugerageza guhindura cyangwa kongeramo ibikoresho bigaragara muri serivise z’ubuzima nk’ibitanda n’intebe, kuko usanga bitorohereza abafite ubumuga bw’ubugufi mu kubigeraho. Nk’iyo hari ukeneye umuganga wita ku bagore batwite agerayo agasanga igitanda  bakoresha kitorohereza ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.”

Abantu batandukanye n’imiryango itandukanye irengera abafite ubumuga, bagaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye.

Tuyishime yanakomeje agaragaza ko uku kudatekerezwaho ngo bategurirwe nabo ibikoresho byabo bituma bisanzura bakanahabwa agaciro, bituma bamwe batajya kwa muganga muri izi serivise ahubwo bakigumira mu rugo, ibintu bishobora kubaviramo ibyago byo kubyara umwana upfuye, cyangwa n’umubyeyi ubwe akaba yahasiga ubuzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima (UPHLS), Karangwa Francois Xavier avuga ko igiteye inkeke ari uko hari abahitamo kubyarira mu ngo kubera gutinya ingorane bagenzi babo bigeze guhura na zo.

Ati “Hari abo twasanze baragiye bakora imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu buryo bwo guhohoterwa, ababyariye mu rugo… abo bose ugasanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zitabageraho.”

Ubushakashatsi ku ihabwa rya serivisi z’ubuzima ku bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bwakorewe ku bagore n’abakobwa 80 bari hagati y’imyaka 15 na 49 bo mu turere twa Nyamasheke, Nyarugenge, Musanze, Rubavu na Karongi.

Ministeri y’ubuzima iki kibazo irakizi….

BAJYANAMA Donatien, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ufite mu nshingano gukurikirana ibibazo by’Abantu bafite Ubumuga, yemeza ko nabo ibi babifata nk’ikibazo ndetse kigomba kwongerwamo imbaraga mu kugishakira umuti.

Yagize ati” yego,tubibona nk’imbogamizi kuko usanga rimwe na rimwe ibikoresho bibafasha kugera ku bitanda bidahagije cg bidahari ku mavuriro amwe n’amwe.”

Gusa iyi Ministeri igaragaza ko hari ibyo bagenda bakora kugira ngo iki kibazo kibe cyakemuka, ababyeyi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije nabo batekane.

BAJYANAMA yakomeje agira ati” Mu gukemura iki kibazo, amavuriro menshi uyasangamo ingazi z’ibitanda (step ladders) zibafasha kwurira. Ahagenewe gushyirwa amaguru ho, mu gihe ari gukorerwa isuzumwa hashobora kongerwa cyangwa hakagabanywa. Uko ubushobozi bugenda buboneka amavuriro agenda ashyirwamo ibitanda bigezweho kandi ntawe byabangamira mu basaba serivisi.”

Kuba hari ingaruka umubyeyi n’umwana bagira mu kuba umubyeyi ajya kubyara adatekanye,harimo n’izi abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bagaragaza,

Bajyanama yagize ati” Ntabushakashatsi buremeza iki kintu.  Cyokora Umubyaza agomba kureba ko umubyeyi yageze kugitanda neza ,kandi akamufasha uko bikwiriye kugirango abyare .Nta ngaruka twari twagezwaho cyangwa ngo twumve ko hari abagize ikibazo gitewe no gutinya kurira ku gitanda mu gihe cyo kubyara.”

Nta mibare yabo tuzi, dutegereje ibarura…

Kukijyanye n’imibare y’ababyeyibajya kubyara bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, Ministeri y’ubuzima itangaza ko ntayo bafite kuko babafata kimwe n’abandi.

BAJYANAMA yagize ati”Imibare yo ntabwo yaboneka kuko batabarurwa cg ngo  barobanurwe  mu bandi. Nta buryo bwo gutanga raporo yabo yihariye.”

Gusa akomeza agaragaza ko mu minsi iri imbere, imibare y’aba babyeyi ishobora kuzagaragazwa n’ubushakashatsi.

Asoza agira ati” Turizera ko ibarura ry’abafite ubumuga ryatangiye rizagaragaza imibare nyayo, bityo bikazahuzwa na gahunda dufite yo kugaragaza muri raporo ijyanye n’icungwa ry’imibare irebana na sisitemu y’ubuzima (HMIS) imibare y’abafite ubumuga baba bahawe servisi z’ubuzima n’ikibazo bari bafite.”

Ibarura Rusange ryakozwe umwaka ushize wa  2022 ryerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here