Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pasteri Theogene Inzahuke, asize icyuho kinini muri sosiyete

Pasteri Theogene Inzahuke, asize icyuho kinini muri sosiyete

Umukozi w’Imana Pasteri  Theogene NIYONSHUTI uzwi ku izina rya INZAHUKE witabye Imana , abantu hirya no hino barahamya ko asize icyuho kinini.

Pasteri Theogene wazize impanuka yabereye Uganda aho yari ari mu ivugabutumwa, inkuru y’incamugongo abenshi bayimenye muri iki gitondo.

Uyu mugabo wari uzwiho kwigisha ijambo ry’Imana avangamo no gusetsa, ni umwe mu ba Pastor bazwi kwigisha no gukomeza imitima itentebutse bitewe n’ubuhamya bwe atanga yerekana aho Imana yamukuye.

Mu mwaka ushize nabwo yari yarakoze impanuka y’imodoka yatumye agira ikibazo ku kuguru kw’ibumoso, aho ndetse yari amaze iminsi yivuza kugirango barebe ko amagufwa yakongera gusubira mu mwanya wayo.

Icyuho kinini mu bana bo mu muhanda…

Uretse amatorero ya gikristo yajyaga hirya no hino yifashishwa mu kubwiriza ubutumwa, n’abandi benshi bamukundaga kuko yahuzaga ijambo ry’Imana n’ubuzima busanzwe.

N’aho yazahukiye rero nk’uko akazina yiswe k’inzahuke kamuhawe kabigaragaza, ntago yigeze yibagirwa abana bo mu muhanda, ku buryo hari abo yareraga, ndetse yanajyaga mu muhanda aho abo bana bari akabigisha ijambo ry’Imana,cyane cyane ko amagambo yabo bakuda gukoresha nawe ayazi mu busa.

Yaravugaga ati “Aba bana kubigisha bisaba kuba uzi uko bavuga, kuko bagira imvugo yabo kubera ubuzima bukakaye babayemo.”

Atabarutse kandi ubwo yateganyaga kujya kubwiriza hanze I Burayi, kuko bamukunda kandi bari bari gutegura uko yazaza kubigisha ijambo ry’Imana rimurimo rihumuriza abantu bivanzemo no gusetsa bituma abamwumva badashobora na rimwe kurambirwa.

Uyu mugabo atabarutse yari afite umugore n’abana bane, nyuma y’ubuzima bubi bwa kimayibobo yabayemo, Imana yari imaze kumugeza ku rwego rushimishije aho yari yaramuhaye ubushobozi bwo kubaka inzu nziza, ndetse n’imodoka yagendagamo.
Mu byo yakundaga kwigisha, yerekanaga ko nta hantu habi Imana itagukura, kuko nawe hari aho yamukuye.

Imana imwakire mu bayo, kandi igirire umuhate yakoresheje mu kuyikorera, maze imwakire imihe ijuru.

Ubumwe twihanganishije umuryango wa Pastor Theogene, ndetse n’umuryango mugari w’abamukunda.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here