Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu bana 1000 bavutse ari bazima 19 barapfa bakiri impinja.

Mu bana 1000 bavutse ari bazima 19 barapfa bakiri impinja.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda mu bana 1000 bavutse ari bazima, 19 muri bo bapfa bakiri impinja.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima mu (RBC), kuvuga ko buri myaka 5 hakorwa ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (RDHS), n’ubwo bigenda bigabanuka, ariko hagikenewe kwongera imbaraga mu kibazo cyo kwita ku mfu z’impinja.

Sibomana Hassan Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC

Yagize ati” Iyo urebye abana bapfa batarageza ku kwezi kumwe cyangwa batarakurenza imibare iracyari hejuru kuko tugifite abana 19 bapfa ku 1000 baba bavutse ari bazima. Usanga rimwe na rimwe bituruka ku mpamvu zinyuranye no kuba umubyeyi ataripimishije mu gihe yari atwite, cyangwa hari ibitaritaweho muri icyo gihe,haba ku ruhande rw’umubyeyi, cyangwa ku rw’umuganga kuko hakabaye harebwa niba nta bundi burwayi umubyeyi afite bwagira ingaruka kuri wa mwana atwite”.

Sibomana Hassan umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC.

Sibomana ari naho yaboneye kwongera kwibutsa abagore batwite kwisuzumisha uko bikwiye.

Ati” Turashishikariza ababyeyi ko mu by’ukuri bakwita ku bijyanye no kwipimisha inda kugira ngo niba hari Ikibazo umubyeyi afite gisobanuke, gikemuke hakiri kare kuko iyo kidakemuwe n’icyo usanga kiri kugira ingaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’umwana.”

Mukangoga Edith ni umuforomokazi ukorera ku kigo nderabuzima cya Nyarurenzi muri Nyarugenge nawe agaragaza icyakorwa.

Ati” Hari icyakozwe kuko imfu z’abana zaragabanutse, ariko hakwiye kongerwa amahugurwa mu gukurikirana no kwita kubana”.

Mukangoga Edith uvuga ko hakwiriye amahugurwa menshi yo kwita ku mubyeyi n’umwana.

Umuyobozi mu kuru w’Ibitaro bya Ruhengeri ,Muhire Philbert agaragaza ko ko iki kibazo ababyeyi baba bagifitemo uruhare mu kutipimisha inda inshuro zabugenewe.

Yagize ati” Ibijyanye no gupimisha inda ababyeyi babifitemo uruhare, ariko ntabwo ruri hejuru, ikigero bipimishaho inda ku nshuro zagenwe zigomba kubafasha, mu guhangana n’iki kibazo cy’imfu z’abana. ”

Muhire Philbert Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko kwipimisha inshuro zabugenewe byahangana n’iki kibazo.

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2020 imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zagabanutse, ziva kubana 50 bapfaga ku bana 1000 bavutse ari bazima, naho mu mwaka wa 2020 baragabanutse bagera kuri 45 nubwo bitagabanutse ku kigero cyifuzwaga, bikaba mu byatumye hongera kurebwa ikitari gukorwa neza ngo gikosoke.

RBC ivuga ko imfu zagabanutse cyane kuva mu mwaka 2000 kugera mu wa 2020, bivuze ngo mu myaka 20 gusa imfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, kuko byavuye ku mfu z’abana 196 ku bana 1000 bavuka ari bazima muri 2000, zigera kuri 45 ku bana 1000 bavuka ari bazima mu mwaka wa 2020.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here