Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubuzima bw’abaherwe bakurikiye ubwato bwa Titanic buri mu kaga.

Ubuzima bw’abaherwe bakurikiye ubwato bwa Titanic buri mu kaga.

Nyuma y’uko ubwato bwa Titanic bwamamaye cyane bwari bwaraburiwe irengero bwagaragaye, abakire bagiye kubureba ubuzima bwabo buri mu kaga.

Ubu bwato bwari bwaraburiwe iringero nyuma y’uko bubonetse, abakire 5 binjiye mu bwato bwitwa Titan bajya gusura ibisigazwa bya Titanic , ubu nabwo buri gushakishwa, kuko butazi aho buherereye.

Ku itariki ya 18 kamena nibwo ubu bwato bw’abakerarugendo, bwari buteganyijwe gukora urugendo rw’amasaha 2, bwatakaje itumanaho nyuma y’isaha n’iminota 45.

Ubwato bwa Titanic bwamamaye ku isi mu binyamakuru no muri filimi . Ubwato bwa rutura bwa RMS Titanic bwatangiye kubakwa kuri 31 z’ukwa gatatu mu 1909, muri Harland na Wolff Shipyard muri Belfast mu gihugu cya Ireland.
Mu mpera za 1911, ikimanyu rutura cy’urubura cyavuye ku rubura runini cyane mu majyepfo ashyira uburengerazuba Greenland.

Abashakashatsi 5 babaherwe baburiye mu bwato mu bushakashatsi bwo gusura Titanic.

Mu mezi yakurikiyeho, icyo kimanyu cyerekeza mu majyepfo, mu ijoro rikonje, ritarimo n’ukwezi tariki 14 Mata(4) 1912, urubura (iceberg) rw’uburebure bwa 125m – ikibuye cy’urwo rubura kireshya 500m rwamanyutse muri Greenland rugongana n’ubwato bw’abagenzi bwa RMS Titanic bwari buvuye i Southampton mu Bwongereza bugiye i New York muri Amerika.

Mu masaha atageze kuri atatu, ubu bwato bwahise burohama, abantu 1,500 mu bari baburimo baratikira. Ibisigazwa by’ubu bwato ubu biryamye hasi mu ntera ya 3.8km mu gace kari muri 640km mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umwaro wa Newfoundland wa Canada.

Ubwato aba bashakashatsi bagiyemo.

Abakire bari muri ubu bwato…

Hamish Harding, umuherwe w’Umwongereza w’imyaka 58 utunze za miliyari akaba n’umuntu ukunda kuvumbura ibishya n’ahantu hashya, ari mu bari muri ubu bwato, nk’uko umuryango we ubivuga.

Shahzada na Suleman Dawood: Umwana na se bakomoka mu muryango w’abayobozi bakuru muri Pakistan. Bafite uruganda rukora imirimo y’ubuhinzi rwitwa Dawood Hercules Corp, ruri ahitwa Karachi.batunze miliyari z’amadorari.

Stockton Rush: umuyobozi mukuru wa OceanGate, isosiyete ishinzwe ibijyanye n’amazi no kuzenguruka mu mazi y’inyanja. Rush yari umuderevu w’ubwato. Greg Stone, umuhanga mu bya siyansi umaze igihe kinini akaba n’inshuti ya Rush, yavuze ko ari umuvumbuzi wa nyawe no guhanga udushya.

Paul-Henry Nargeolet: Uwahoze ari umusirikare w’ingabo zirwanira mu mazi mu bufaransa akaba n’impuguke ukora mu bushakashatsi kuri Titanic.

Ubwato Titan bufite ubushobozi bwo kugendera munsi y’inyanja, gusa butandukanye n’amato Manini( submarines) asanzwe akoreshwa n’igisirikare aba akoranye ubuhanga buhanitse.
Ubu bwato buto bufite ubushobozi buhanitse, kuko nyuma y’iminsi ine aba bashakashatsi babuze, ubu bwato bugifite ubushobozi bwo kubona umwuka wo guhumeka.

Nyuma ya tariki 22 kamena aba bagabo baraba basigaye nta mwuka wo guhumeka bafite bishobora no kubaviramo kubura ubuzima.

Inzego nyishi ku isi zahagurukiye iki kibazo harimo ama leta y’ibihugu aba bakomokamo n’ayo bari batuyemo.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here