Home AMAKURU ACUKUMBUYE “ Kereka udashaka kurya gusa, naho amafunguro yose ku rwego rwa buriwese...

“ Kereka udashaka kurya gusa, naho amafunguro yose ku rwego rwa buriwese tuyamugezaho” Ruhersa Restaurant

Gufungura no kubona ibyo kurya n’ibyo kunywa byiza ni icyifuzo cya buri muntu, ndetse cya buri munsi. Ikijya kigorana kenshi na kenshi ni ukubona aho wakura amafunguro wifuza cyangwa abandi bakagira ikibazo cy’amikoro.

Ibi bibazo byombi Ruhersa Restaurant yabikemuriye rimwe, aho itunganya amafunguro, atunganyijwe n’abahanga muby’imirire ndetse bagerageza gushyira ku biciro byose, kuburyo nta muntu n’umwe ugera muri Ruhersa ngo ahure n’imbogamizi  yo kubura amahitamo, yaba kubera amoko macye y’amafunguro, yaba kubera amikoro.

Mukamana Sabine nyuma yo gukorera kigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA’, mu gihe kingana n’imyaka 5,  aka kazi kakaba karamuhembaga  amafaranga tutakwita mabi, yahisemo kugasezera, akajya kwiga ibijyanye no gutegura amafunguro, Hotel and Restaurant Management (HRM), kugira ngo ahangane ndetse atange uwe musanzu mu kubonera igisubizo abantu bose, ubwo nibwo mu mwaka wa 2014 batangiye guba igisubizo, ku cyifuzo cya buri munsi, aricyo; “Amafunguro meza ateguye neza, ku giciro kibereye buri muntu”

Amafunguro yose aba ahari

Ruhersa Restaurant bamaze kuba ubukombe mu gutegura amafunguro anyurwa n’uyafunguye wese, kuko bagiranye amasezerano n’ibigo byinshi bitandukanye  harimo: Mu bitaro bya CHUK imyaka 2, Ikigo cy’ubuziranenge RSB imyaka 5,Ikigo cy’amahugurwa RIAM  ndetse na Rwanda Minning Board RMB.

Ruhersa  Restaurant nyuma yo kugirana amasezerano n’ibigo bitandukanye, nyuma kandi yo kujya bagezaho mu birori bitandukanye ( Ubukwe, iminsi mikuru y’amavuko, ibirori bitandukanye mu muryango,….) bahisemo gufata icyicaro gihoraho, nyuma y’ubusabe bw’abantu batandukanye bibaza aho bajya bakura amafunguro yabo ku buryo buhoraho. Ruhersa ubu bakorera mu mujyi rwagati muri New Impala Hotel, aho abantu bose baza bakicara  isari bakayita aho, bagataha baguwe neza.

Amafunguro afite isuku, ategurwa mu bikoresho bifite isuku

Muri New Impala Hotel mu kuhagera cyane cyane mu masaha ya saasita, uhasanga abantu benshi bari gufungura indyo zitandukanye. Uwitwa Emmanuel Nizeyimana yabwiye Ubumwe.com ko akorera ahitwa Godiyari( Good year), ariko aza gufatira amafunguro ye mu mujyi kubera atamugiraho ingaruka mu mubiri.

Nizeyimana ati: “ Ubundi njyewe ntabwo nkunda kurya mu mahoteli, cyangwa ama restaurant kubera ngira munda hatihanganira umwanda na muke. Ubwo nari mu bukwe bwa mubyara wanjye, turya ibiryo biryoshye, hanyuma ntashye sinagira ikibazo mu mubiri, byaje kuntera kubaza uyu mubyara wanjye abantu babatekeye, niko kumpa nomero zabo, niko naje kumubaza ambwira ko bakorera hano mu mujyi.

Ubundi nagiraga ikibazo cyo kurya kuko mu rugo ni Kabuga, ntabwo gutaha ngo ngaruke mu kazi byanyorohera, ariko nabwo kurya aho mbonye ngataha mpitira kwa muganga byari byaranyobeye. Ubu babaye abantu banjye niyo nagira akazi kenshi nshobora guhamagara Manager bakabinyoherereza”

Ubu muri Ruhesra bafite icyitwa” Menu a la carte » aho bategura kuri carte,baguha Menu ugahitamo.

Menu a la carte baguha amafunguro nk’aya wihitiyemo

Mukamana Sabine akaba n’umuyobozi mukuru wa Ruhersa Co Ltd yatanze ubutumwa ku banyarwanda n’abanyamahanga bifuza kwita ku mubiri wabo bawuha amafunguro yuje ubuziranenge: “ Abantu bose turabararaikira, aho bari hose mu gihugu mu birori bitandukanye tubageraho tukabashyira amafunguro yuje ubuziranenge, meza ku mubiri ndetse ateguye ku buryo bunogeye ijisho. Nta mbogamizi iyo ariyo yose kuko dufite amafunguro atandukanye, ateguye mu buryo bwose, kandi ku biciro bijyanye n’umufuka waburi muntu. Kandi aho wifuza hose turahagera. Dufite inzobere mubijyanye n’amafunguro( Nutritionniste) udufasha kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge. UBUZIMA BWIZA BWANYU NI INSHINGANO YACU. »

 

Ubumwe.com

6 COMMENTS

    • Nanjye nabanje kwibaza niba atari imitwe y’abanyamakuru ariko nabonye uriya mu mabuja wabo yarabyigiye da. Niba atabisigira abandi ngo yigendere bishobora kuba bikoze neza. Nanjye mukwa 7 murantekera tuuuu.

  1. Rata uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru yagiye ashyiramo utugambo turyoshyeAhahhaha ariko n’amafoto yashyizemo aratera umuntu inzara. Cyakora nzajyayo kwirira da. Nzajyana n’agacherie saasita numve uko bimeze.

  2. Aba bantu sinarinzi uko bitwa ariko uyu mudamu ndamuzi bakorera CHUK narimparwarije umubro wanjye. Bari bafite ibiryo byiza kweli. Disi narinkumbuye ibiryo byanyu noneho ntabiririye kwa muganga. Nzaza ku Impala ni hafi pe.

  3. Ayiwewew ibi biryo bisa nibiryoshye. Ntanubwo ari byabindi abantu bakiresha bya publicité ariko babikuye kuri Google. Biragaragara ko ari uturyo mwitekeye mwenyine kabisa. Aha ndahayobotse nubundi aho nariraga habaga udukobwa dusuzugura kuko twari aba clients benshi!! Nizere madame ko mwebwe mutazadusuzugura!!!!!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here