Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Buhinde: Abana b’impanga biswe Quarantine na Sanitizer

Mu Buhinde: Abana b’impanga biswe Quarantine na Sanitizer

Ababyeyi bo mu gace ka Meerut mu mujyi w’Ubuhinde bise abana babo b’impanga Quarantine na Sanitiser bavuga ko ari amazina meza agaragaza ubuzima banyuzemo bwa coronavirus.

Igihe babazwaga uko bahisemo aya mazina y’abana babo,aba babyeyi bavuze ko bahisemo aya mazina bayahisemo kuko aya magambo yabaye indashyikirwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19,nk’uko babitangarije ikinyamakuru Gulf News reports.

Bakomeje batangaza ko aya mazina bayahisemo kubera ko bafata aba bana nk’ubwirinzi bwabo, kandi aya mazina nabwo asobanura ubwirinzi.

Dharmendra ise w’aba bana yagize ati: “Bombi baduha ubwirinzi. Rero turifuza ko ubwo bwirinzi bwazakomeza ubuzima bwacu bwose. Aya ni amazina meza cyane aruta ayandi twagombaga kwita abana bacu.”

Aba babyeyi bakomeje bavuga aya mazina abibutsa ibihe bikomeye banyuzemo mu gihe cyo kwirinda Coronavirus, ndetse n’igihe bari mu kato.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here