Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri ‘Carrier’ ubu riri kugenda rigana ku musozo mu kuryubaka, ni isoko ryubatswe mu mezi 5 gusa rikaba rigiye kuzafasha abakoraga ubucuruzi mu kajagari kubona aho bakorera kuko rizakira abacuruzi bagera ku 2800.
Ni soko rigiye kuzura ritwaye agera kuri miliyari 3,9 by’amafaranga y’u Rwanda nubwo ritararangira neza ariko bigaragara ko imirimo yo kuryubaka iri kugana ku musozo kuko imirimo yaryo igeze kuri 93%.
Ni isoko mbere ryabanje gukorera aho iryuzuye ryubatse ariko ukabona ritajyanye n’icyerekezo cy’umugi wa Musanze kuko wasangaga iyo imvura yagwaga bimwe mu bicuruzwa byangirika nk’uko bitangazwa na bamwe mu barikoreragamo, ariko kuri ubu aho umucuruzi azajya aba akorera hakaba hubatse neza ku buryo ibicuruzwa bitakwangirika mu gihe cy’imvura.
yatangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi cy’Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo gishinzwe guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze LODA mu magambo ahinnye y’icyongereza(Local Administrarive Entitie Development Agency)
Bamwe mu bacuruzi bazacururiza muri iri soko bavuga ko biteguye kuri subiramo kuko ubu ryubatse ku buryo bwiza bw’icyerekezo butakongera kubateza ibihombo.
Uwineza Rose avuga ko mbere imvura yagwaga ibintu byabo bikangirika ariko uko babona ryubatse bitazongera kubaho.
Ati” Imvura yaragwaga ikaza mw’isoko waba ucuruza nk’ ubugari ugasanga bwangiritse kubera amazi yazagamo, ariko ubu tuzajya tubibika ahantu hafunze ntaho byajya bihurira n’amazi”
Nyiramana Esther ukorera mu isoko ry’ibiribwa kuri ubu riri muri gare ya Musanze avuga ko bari baratindijwe n’uko ryuzura ubundi bagasubirayo.
Ati” Rwose ririya soko abaturage bari barimenyereye n’abazanye imyaka yabo byaba ibirayi byaba imbuto n’imboga ntibigorane, ariko kuko ryari ritaruzura bamwe bagiye no mu mihanda, bizadufasha rero ni ryuzura”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu Clarisse Uwanyirigira, avuga ko iri soko ryitezweho kongera ubwinshi bw’abazarikoreramo bagakorera ahantu heza.
Ati” Ni isoko bakwitegaho kuzongera ubwinshi bw’ abarikoreramo, kandi bakaba bazakorera ahantu heza, ibi byose byakozwe ku bufatanye na Enabel bikaba byaratugiriye akamaro kuko byahinduye ubuzima bw’abanyamusanze”
Nyinawagaga Claudine Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze LODA avuga ko ubufatanye bwa Leta y’u Rwada na Leta y’Ubwami bw’Ububiligi byateje imbere imigi.
Ati” Twarafatanyije kugira ngo dukore ibikorwa bitandukanye biteza imbere imigi twibanze cyane ku migi ya Musanze, Rubavu, na Rwamagana dukora gahunda zitandukanye, zirimo ibikorwa remezo, guteza imbere serivise abaturage baje gutura mu migi bakenera nk’aho bakorera, twubatse amasoko, twubaka aho bidagadurira, ibigo by’ urubyiruko Musanze, twubaka imihanda, twubaka ibikorwa by’abafite ubumuga”.
Biteganyijwe ko iri soko rizaba ryarangiye taliki 20/6/2024 rigatangira gukorerwamo, rikaba ryaratangaga akazi buri munsi hagati y’abantu 500 na 600 rikaba ritwaye ingengo y’imari ya Miliyari 3 na miliyoni 900.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise