Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ndimbati aragira inama abakobwa b’abangavu kwirinda ibishuko kuko bahura n’ibyago byinshi

Ndimbati aragira inama abakobwa b’abangavu kwirinda ibishuko kuko bahura n’ibyago byinshi

Ndimbati yagiriye inama urubyiruko ariko agaruka ku bana b’abangavu, aho agaragaza ko bo baba bafite ibyago birenze iby’abasaza babo, kuko nyuma yo kwandura Sida banatwara inda zidateganyijwe.

Ubwo byari ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya agakoko ka Sida uba buri mwaka kuya 01 Ukuboza, uyu munsi wari watangijwe na siporo rusange, hanyuma haba n’imurikabikorwa by’ubuzima bitandukanye, aho batangaga na serivise zitandukanye k’ubuntu harimo: gusuzuma Sida, isukari, umuvuduko w’amaraso, …

Uwihoreye Moustapha wamenyakanye nka Ndimbati muri film isetsa y’uruhererekane ya Papa Sava nawe yari mubitabiriye ibi bikorwa ndetse anipimisha indwara zitandukanye, aho yatangaje ko abantu bose bakagombye kwitabira izi serivisi ariko cyane cyane atanga ubutumwa bwe ku bana b’abangavu:

“Buri muntu akwiriye kumenya uko ahagaze. Cyane cyane urubyiruko ari narwo mbaraga z’igihugu. Mubigaragara ubu urubyiruko nirwo rwandura cyane. Ariko abana b’abangavu bagira ibyago byinshi cyane. Bakwiriye kureba imbere bakirinda ibishuko kuko aribo ingaruka nyinshi zigeraho kurusha abasore, harimo inda zidateganyijwe”

Ndimbati yakomeje avuga ko ibi bikorwa ari byiza cyane, aho begereza abaturage ubuvuzi kubuntu kandi ubusanzwe bishyura kandi we asanzwe ameze neza. Mu magambo ye yagize ati: “Nk’ibi bintu nisuzumishije: Umuvuduko w’amaraso, amaso ndetse na Virusi itera Sida ubusanzwe birahenda, ariko ubu mbyisuzumushije k ubuntu. Ubu menye uko mpagaze. Ni tayari”

Ndimbati ati: ” Ubu ndi tayari”

Kubijyanye n’icyerekezo 2030 cyo kurandura icyorezo cya Sida mu Rwanda Ndimbati yavuze ko we abona ko bishoboka cyane, kuko u Rwanda icyo biyemeje bakigeraho ndetse atangaza ko mu buzima bwe bwa burimunsi atanga umusanzu we mu kwubaka igihugu cyamubyaye.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here