Ikinyamakuru Christianheadlines.com kivuga ko abaregwa, bafashwe ku ya 8 Kamena, bakekwaho kugerageza guhindura abana b’abanyeshuri ngo babe abakristo.
Itegeko nshinga ryo muri Nepal, rikaba rivuga ko kugerageza guhindura imyumvire y’umuntu umuvana mu idini rimwe umucengeza mo indi yo kumwumvisha ko akwiye kujya muri ndi torero cyangwa idini, bibujijwe. Ibi bigaragara mu ngingo yaryo ya 26, igika cya 3.
Aba bose uko ari umunani (8) bahagaritswe bakanashinjwa iki gikorwa bavuze ko ibyo bakoze bitanyuranyije n’itego kubera ko ngo kuba baratanze izo Bibiliya bari babyisabiwe n’abo bana b’abanyeshuri ubwabo.
Ikinyamakuru Asia News na cyo cyunga muri iyi nkuru kivuga ko ubusanzwe aba banyeshuri basabye izi Bibiliya bahoze ari abakristo. Bakaba baragizweho ingaruka n’umutingito ukomeye uheruka kuba muri Nepal. Idini ry’abahindu ari naryo leta y’iki gihugu ishyize imbere kuruta ayandi rikaba ribasabira guhabwa igihano gikomeye gisumba ibindi. Imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu mwaka w’ 2011 dukesha Wikipedia igaragaza ko iri dini ryihariye 81.3% by’abaturage.
Umwe muri aba baregwa ni umupasitoro akaba n’impirimbanyi mu kwigisha ijambo ry’Imana muri iki gihugu cya Nepal.
Ishyirahamwe ry’abakristo muri iki gihugu rikaba ririmo gusaba leta ko aba bafunzwe barekurwa.
“Ifatwa ryabo rirakocamye (ntirikwiye), kandi byakozwe hagamijwe kurema ubwoba mu bandi bakristo, ” ibi ni ibyavuzwe n’iryo shyirahamwe ryibumbiyemo abakristo baho.
Yanditswe na Ubumuwe.com