Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyanza : Uwimabera ukora umwuga w’ubuvumvu avuga ko Covid-19 yamuteje igihombo gikomeye

Nyanza : Uwimabera ukora umwuga w’ubuvumvu avuga ko Covid-19 yamuteje igihombo gikomeye

Uwimabera Béata ubusanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akorera Ubuvumvu mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo, Akagali ka Katarara. Avuga ko muri ibi bihe ingendo zitemewe mu turere dutandukanye yahuye n’igihombo gikomeye kuko atabona uko agera aho akorera ubu bworozi bw’inzuki.

Uwimabera avuga ko uyu mwuga w’ubuvumvu yawinjiyemo mu mwaka wa 2015, aho yawutangiye mu buryo bwari bumutunguye kuko yatekereje kuba yakora ubu bworozi mu rwego rwo gutabara inzuki zari zije zibahungiraho. Mu magambo ye yagize ati :

« Mbitangira sinari ndajwe ishinga no gushaka umurimo cg ubuki, ahubwo nari ntabaye inzuki zari zije mu rugo ku ivuko, icyo gihe hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, ndimo nsaruza ibigori.Abakozi kuzishakira aho bakura umuti ngo bazica, ntanguranwa mbabaza icyo bazihora Kandi ntawe ziriye, kuko zaje ari irumbo rinini maze zigira mu giti cya Avoka Kiri imbere y’inzu ntawe zakuye. »

Avuga ko yahise abaza uwaba azi iby’ubuvumvu hanyuma umugabo umwe amwemerera ko abizi, undi nawe ahita agura imizinga, ni uko bafata za nzuki zari mu giti bazicuranurira mu mizinga aba atangiye ubuvumvu atyo.

Uwimabera akomeza avuga ko n’ubwo atari yarateganyije kuzaba umuvumvu, yaje gushyiramo imbaraga ndetse aranabikunda cyane kugeza ubwo byatangiye no kumubyarira umusaruro, ndetse arenga n’uburyo bwa gakondo atangira ubuvumvu bwa kijyambere bumubyarira inyungu. Avuga ko nyuma y’igihe gito uwari waramusigariyeho kuko we ubusanzwe yibera i Kigali, yaje kumutumaho ngo bajye guhakura.

Yagize ati « Nyuma y’amezi arenga atatu yantumyeho ngo nzaze tuzihakure, mva i Kigali rwose nitwaje indobo yajyamo litiro nka 15, ngezeyo arahakura, akuramo iyo ndobo yuzuye buranasaguka nihera abantu bari aho bamwe bararya abandi babutwara iwabo bavuga ko Ari umuti. Za nzuki zari zarorotse ku buryo nari mfite imizinga 3 irimo inzuki, bakambwira ko Ari izavutse kuzo twafashe. Nahise niyemeza kwagura uwo murimo nongeramo indi mizinga, ndetse ngura n’iya kizungu. »

Uwimabera ubu yatangiye kujya yigisha n’abagore bagenzi be ubuvumvu kuko yabonye ari umwuga mwiza kandi ukenewe.

Uyu mushinga waje kwaguka ku rwego rushimishije….

Uwimabera avuga ko n’ubwo uyu munshinga we wagiye uhura n’ibibazo byinshi, cyane ko yahasigaga umukozi we akagaruka mu kazi ke gasanzwe I Kigali, atacitse intege kuko buri kibazo yagendaga agishakira igisubizo agakomeza.

Ati” Umwaka wa 2019 natangiye kubona uruvumvu rwanjye rugenda ruba rwiza inzuki zariyongereye, ngera ku mizinga 30 harimo 23 ya gakondo nindi ya kizungu 7. Umwaka ushize 2020 mu kwa 8 nongereye imizinga ya kizungu nshyiramo niya gakondo, ku buryo nari ngeze mu mizinga 50.”

Akomeza avuga ko ubu umusaruro yabonaga wari mwiza ndetse n’ubwo kuva mu mwaka ushize wa 2020, ibihe bitaboroheye ngo bakomeze gukora uyu mwuga neza nk’uko babiteganyaga.

Uwimabera yaje kuvanga imizinga ya gakondo n’iya kizungu kugira ngo bitange umusaruro wisumbuyeho.

Yagize ati” Ubundi mu Rugaryi (Gashyantare-Werurwe) narimaze kumenyera kubona hagati ya 20kg na 30 nkifite imizinga mikeya, Naho uw’impeshyi ya 2020 wo waje ari mwiza kurushaho kuko ukwa gatandatu 2020 kurangiye navanyemo 40kg mu mizinga yose yari igeze igihe cyo gusarurwa. Intangiriro z’ukwa 8 nabwo nabonye 45 kg ukwa 10 gutangira nakuyemo 20 kg ndazisigira kuko twari tugiye kwinjira mu gihe cy’imvura kandi nta biryo byariho zari zishonje.”

Dore ingaruka Covid-19 yamugizeho ….

Uwimabera yakomeje agaragaza ko Covid-19 yamugizeho ingaruka cyane cyane ko hagera igihe ingendo ntizibe zemerewe akabura n’uruhushya ngo agende ajye kwitaho ubworozi bwe.

Yakomeje agira ati” Ubwo twajyaga muri guma mu rugo ya 1 mu kwa 3/2020 natinze kujya kuzisura, aho ngiriyeyo mukwa gatanu, nsanga zarabuze gihakura maze ubuki zirabwinywera, nsaruramo gusa ibishashara byuzuye umufuka bitagira ubuki na buke, bigaragara ko zabukoze ziruzuza zirangije zirabwinywera. Ikindi ni uko igihe cyo kugereka amasanduku ku mizinga yagize inzuki nyinshi cyancitse, ndetse n’izabyaye nkabura uko nzishyiraho imizinga.”

Muri iyi guma mu rugo ya Kigali nabwo Uwimabera yakomeje agaragaza ko yabuze uko ajya gusura ubu bworozi bwe, ntibamemerere, kuko yasabaga uruhushya ntibarumuhe, ndetse naho Guma mu rugo ikuriweho hagakomeza Guma mu Karere, aho agaragaza ko bishoboka ko ubuvumvu butashyizwe mu mirimo y’ibanze, nyamara ubuki bwifashishwa mu gufasha abarwayi b’ingeri zinyuranye, ndetse mu buvumvu habamo imiti myinshi ifasha abarwayi banyuranye.

Uwimabera Beata avuga ko Ubuvumvu bwagakwiye kujya mu mirimo y’ibanze kuko ubuki bufasha cyane ku buzima bwiza bw’umuntu ndetse bukaba n’umuti w’indwara zitandukanye.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here