Home IYOBOKAMANA Nyuma yo gusenga isengesho rirerire ryuzuye amagambo akomeye rigafasha abantu benshi yatangaje...

Nyuma yo gusenga isengesho rirerire ryuzuye amagambo akomeye rigafasha abantu benshi yatangaje imibanire ye n’Imana ndetse n’Itorero asengeramo: “ Dady de Maximo Mwicira-Mitali.”

 Umunyarwanda wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’ umuhanzi w’imyambaro y’ubugeni (art)  ubu akaba abarizwa k’umugabane w’Uburayi,yahamije ko ajya agira ibihe byiza bidasanzwe ari kumwe n’Imana,ayishimira ibyamubayeho,anayiragiza ibiri imbere ibi yabihamije ubwo ku Itariki 6 Mutarama yashyize hanze isengesho ryafashije abantu benshi ndetse abenshi bagahamya ko yari mu mbaraga z’Imana.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ashize kumugaragaro isengesho rirerire yasenze saa cyenda zo murukerera, kurubuga nkoranyambaga rwa Facebook hanyuma abantu benshi bandika bamushimira ko isengesho ryabafashije cyane ndetse rikaba ryuzuyemo amagambo meza yo kuramya Imana ndetse no gusaba imbabazi yicishije bugufi cyane. Nyuma umunyamakuru w’Ubumwe.com yifuza kuvugana nawe kugira adutangarize byinshi kuri iri sengesho n’ubuzima bwe bwa gikristu hanyuma  adutangariza byinshi kubijyanye n’imibanire ye n’Imana.
Umunyamakuru amubajije icyamuteye gusenga iryo sengesho n’uburyo yakiriye kuba abantu benshi barafashijwe naryo. Adusubiza muri aya magambo: Muby’ukuri sintunganye kandi hari uko abantu babona umuntu bakanamucira urubanza uko bashaka .Ariko Imana Iramfasha cyane nkakomeza urugendo nkisengera kandi nkabivanga n’ikinyarwanda cyanjye n’ibyiyumviro ubundi hakavamo isengesho n’ishimwe ku bimvuye ku mutima. Nejejwe rero nuko byakoze kuri benshi. Uwiteka Ahimbazwe.
Kukibazo cyo kumenya Itorero Dady asengeramo yadutangarije ibi bikurikira:
“Nemera Imana kandi ndasenga nibara nk’umukirisitu hose ku Isi abasenga Imana bakemera Yesu/Yezu nk’umukiza ntaho niheza kuko namaze kumenya ko ndi mu nzira igana Isiyoni kandi ntandini rizahangeza, umutima umenetse wihannye na roho itunganye nibyo bizankigurira umuryango nkataramana n’Imana, ibyo bidahari nzarimbuka, itorero cyangwa idini ntaho byakora umutima wanjye ufunze kandi sinkunda kubeshya Imana ngo niyerekane mubantu manika amaboko ndamya nagera murugo nkashiha abantu, oya itorero ndarifite na Pastor nsura tukagira ibihe byiza nka role model ariko nkunda cyane amasengesho yo mu cyumweru hagati mungo aho duhurira.
Mfite igikomere mu madini no mu bantu murugo numva ntuje cyane kandi amasengesho yo muri cellule mpabonera ibitangaza, nahawe akato kenshi mu nsengero hamwe najyaga njya nagera kumuryango abo turi kumwe bakababwira ngo ” Yesu Ashimwe” njye bakandamutsa ngo bite Dady. Ngerageza kuba umuntu usengera mu matorero ariko hose biba kimwe, yewe nagize n’ubutoni kuri umwe mu ba Apôtre aho I Rwanda ariko yantumaho abahasengeraga ba hafi ye ntibabwire kubera amashyali n’ubundi butindi bw’abantu bamwe babaho muri competition no mu nsengero baba bibonekeza hamwe no kubonana n’umushumba biba nkusaba zahabu wagira amahirwe akakwikundira bakamukurinda neza akagirango waramusuzuguye kandi hari abarinze nkurinze inkono y’inyama mu batindi yewe biba ngombwa ndiheza mbaha rugari.
Uko kwiheza njyenyine niho naboneye ukuboko kw’Imana, njya mu materaniro ariko ntago navuga ngo mbarizwa kwa naka, ariko mu banyamahanga ho mpinjira ntankomyi kandi Yesu nkamushimana nabo bigatinda.”
Dady de Maximo yasobanuye impamvu yafashe isaha ya saa cyenda zo murucyerera nk’isaha ye yo gusenga:
Aganira n’umunyamakuru w’ubumwe yagize ati:
“ 3h du matin( saa cyenda za mugitondo) akenshi niho mbasha kwegera Imana iyo nuzujwe mfite icyo Nyibwirira naba nihana cyangwa nsengera abandi, nisengera se, nshima se byandenze, nsaba se ikintu runaka ngo nsobanukirwe cyangwa ngo gikemuke cyangwa ngo nkibone cyangwa numva nuzujwe kuganira n’Imana kuko iyo bije simbihagarika. Ubundi ntuzwe no kwizera kuva kera niyo nkoni yanjye.”
Umunyamakuru yabajije Dady niba y’ubayetse amusubuza muri aya magambo:
“Ntago nubatse ariko mfite urugo n’abana. Gusa umugeni naramubuze abo nkunda cyangwa abo nakundaga kuva kera bo baranyangaga nanjye abankunze ntibangemo. Maze imyaka 6 ntamukunzi uwanyuma yashakaga ubuzima bwo ku karubanda n’ubukwe buhuza imbaga kandi sinkikunda kwaya ngo ntagagurize rubanda kuko ubu nababonye abantu, tubaho nk’abatanga abagabo icyo dukoze cyose nuguhuruza imbaga , mu gihe numva ntacyo ngomba société ngo nkore nkibyabandi bose bakora, twapfuye icyo kuko yumvaga umustar akifuza kubawe kundusha nubukwe yifuzaga abantu amagana ntabishaka. uwo rero dutandukana haburaga gato ngo turwubake; Ariko ubu ndatuje ntegereje ubuntu bw’Imana kuko nziko Yo Itazansondeka kandi igihe cyanjye kigeze Izangenera ukwiriye cyangwa ibikwiriye cyangwa ibingenewe kuko mfite ikizere gihanitse” Sinifuza gukora nkibyo abandi bakora ngo ejo nyuma y’imyaka ibiri rusenyuke nkuko ingo nyinshi ubu birikugenda bitewe nuko niganye abandi mu gihe umutima kakantu kurukundo karyaryata ntako mfite, ikindi sinanze kubikora ngo bitazagenda nabi kuko abandi byagenze nabi oya nanone, gusa urugo nurw’umuntu umwe ariko benshi babikora ngo kuko babwiwe ko igihe cyageze, abagira Imana imitima yabo irahura ariko se niba ntawunkunda pfe gutora ngo nkunde mere nk’abandi? Umugore surubuto rwimejeje upfa guca ku muhanda, cyangwa ngo utore, cyangwa ngo uhahe, abo mbwiye ko nakunze kandi nifuza ko twasazana bose baranga, so narambiwe kwinginga ariko nziko Imana Izampa ukwiye igihe kigeze narambiwe gushaka nkuhiga izahabu mu itaka, cyangwa sinibona nirirwa niruka ngo ” nta mugore mwandangira?” kera nyuma yo gukoresha ingufu ninginga byarambabazaga ariko ubu ndatuje igihe cyanjye nikigera nzabihobera kandi kitageze nzabyakira kuko niba ndi imboga zishaje se zitakiribwa ubwo nakwiyanga ngo baranyanze?”
Dady yatangaje umugore yifuza ngo bubakane urugo ariko anatangaza ko abuze bitazamubuza gushima:

“ Nifuriza umugore utuje ushaka kubaka agashaka n’umuryango, umugore utari mu bintu by’Isi , umwe nubu abonetse twasezerana ejo twenyine hamwe n’umukozi w’Imana gusa n’ababyeyi akibafite.
 Ndamukeneye witurije mwiza hose washobewe nkanjye kandi warambiwe gushakisha, kera habagaho abaranga ubu ntabo ushaka kubaka no kurera nyuma yo kubyara ndahari ngo duhuze byose kuko kubyara n’ihene irabyara ariko kurera uwo wumva yujuje icyo niwe nifuza ariko cyane cyane umuntu wababaye kuri ino Si ushaka umuruhura wamwumva bagashakana ibyishimo bimwe n’abantu uwo niwe nkeneye ngo mubere imyugariro dufatanye komorana ibikomere, hari uwo uzi wandangira nubwo yaba yarigeze kubyara ntakibazo nanjye ndakujije, ubwo kandi abuze nabyo nzashima erega ikibi ni ukubura ijuru.”
Dady yashoje avuga ko anyuzwe n’ubushuti bwo mu ijuru ndetse ko Uwiteka amuhagije.Mu magambo ye yagize ati:
“ mfite umunezero uhambaye iyo ntekereje Imana, Ibyayo simbisobanura nkumuntu wiyizi, ntakintu kinezeza nkukuntu Imana Inkunda ni ukuri ndabitekereza umutima ukanezerwa. Mu mumutuzo w’amashimwe ntarondora. Isaha igeze nzavuga ngo” Amen” Nyuma ya rya sengesho mwashimye nararyamye ariko nkangutse saa saba z’amanywa habaye igitangaza mubyo nasengeye bibiri byarakemutse n’ibindi bibiri ejo bizakemuka sinzubaza mu kwizera Uwiteka Ararenze.”
Isengesho ryanyuze benshi ni uku ryari riteye:
URI IMANA UKWIZEYE NTAKIMUMAMA
Ntusanzwe urahambaye, urahambera ubu, imbere nkazaramba. Ibisubizo bimara umususu kandi ikizere kikantiza intambwe. Mana ndashima, iyo mwenyuye nuko ngufite, ubwiza bw’inyuma ntacyo buvuze imbere ntagufite, imbere ngufite nibwo ngira umucyo, ubu kuko bukeye uwuntije reka nkuramye nezerewe, mbere yo kugutura ibisigo n’ibirego biremereye nziko unsubiza ibyo narondoye mu mutima, nzi abantu ariko abo mfite barabaze gusa ahari icyuho hari umwuka wera. Ngutuye byose nk’uwizera, ngushimiye kuri byose nkutaraburiye Iwawe, nemeye ko ndi umunyabyaha ngo unkure mu isoni kandi mbashe gukandagira ahera, kuko ndarembye niteguye gusubizwa nawe nkuko usanzwe, ndi umuhamya wo guhamya ubuntu bwawe ahubwo kutabikora buri munsi nukwirengagiza uburyohe buba mu mutima kubera kumenya uwo Uriwe. Imbabazi Zawe nongeye kukwegera nkomangana isoni ngo mbashe kubura amaso, ariko uri Nyiringabo, Nyiringoma kandi Nyirimbibi kwibanira Nawe nicyo cyifuzo ntuye ku meza kandi igihe kigeze sinzasitare ku mpuhwe zawe ahubwo mbikorere ubu kugirango nzaze nemye.
Nongeye gushima imyaka mbayeho ahubwo naho iyo ntakugira sinzi uko mba mbasha kumwenyura, ngushimiye ubudasa Wangaragarije, ntawundi Mwami nkawe nuzitwara nk’uwikirenga ace bugufi Ufite ijambo.
Mbabarira nciye bugufi kuko Unyemereye ko bucya kandi Weze ubugingo bwanjye ntuze ngushima, unyambure isoni z’ibyaha maze nkwisabire ikamba riherekeza ubugingo, aho natannye umbabarire kandi aho nagomye Umbabarire nubitse amaso n’umutima umenetse.
Sinsabye byinshi kuko Wampaye ibirenze, ibyo nkeneye ubu n’ibisunika iminsi nkwingingiye ibituma ntacumbagirira mu Isi ngo satani nabe banyikarage hejuru Kandi Ngufite Uganje.
Nkundira nuse, kuko ubu ndatuje nkuganiriye na Byose, Kukugira ntakibiruta kandi kubana Nawe Nibyikirenga reka ndekere mbuze ijambo ariko Uri Imana Ukwizeye ntakimumama.
Umugaragu wawe muto wiga buri munsi agatsindwa.
 
Mukazayire Immaculee

68 COMMENTS

  1. Thanks for some other wonderful post. Where else could anybody get that type of information in such an ideal manner of writing? I have a presentation subsequent week, and I am on the search for such info.

  2. I like the helpful info you provide in your articles. I’ll bookmark your weblog and check again here regularly. I’m quite sure I will learn lots of new stuff right here! Good luck for the next!

  3. “I have come to understand that expenses for online degree authorities tend to be an excellent value. Like a full Bachelor’s Degree in Communication with the University of Phoenix Online consists of 60 credits with $515/credit or $30,900. Also American Intercontinental University Online gives a Bachelors of Business Administration with a entire education course requirement of 180 units and a tariff of $30,560. Online learning has made taking your college diploma so much easier because you might earn your current degree from the comfort of your dwelling place and when you finish from work. Thanks for all the other tips I have learned through the web site.”

  4. I’m extremely impressed with your writing skills and also with the layout on your blog. Is this a paid theme or did you customize it yourself? Either way keep up the nice quality writing, it is rare to see a nice blog like this one these days..

  5. Greetings from Ohio! I’m bored to death at work so I decided to check out your site on my iphone during lunch break. I enjoy the information you present here and can’t wait to take a look when I get home. I’m surprised at how quick your blog loaded on my phone .. I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyhow, amazing site!

Leave a Reply to thrust vibrator Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here