Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda abo bireba babivugaho iki? Ese...

Amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda abo bireba babivugaho iki? Ese koko umupfumu afite ububasha banyiri kumugana baba bamwizeyeho? Igice cya mbere.

Umupira w’amaguru wo mu Rwanda wakomeje gukekwaho gukoresha amarozi ndetse no kuyizera ku bakinnyi,abatoza ,ndetse n’abayobozi b’amakipe atandukanye. Nyuma yo kugarukwaho cyane n’abantu batandukanye umunyamakuru w’Ubumwe.com yifushe gukora ubucukumbuzi kugira ngo hamenywe byinshi kubijyanye n’aya marozi avukwa mu mupira wo mu Rwanda.
Nyuma y’umukino  wabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 wahuje Rayons sport na Mukura Victory sport abantu babonye intera amarozi avugwa mu mupira w’amaguru wa hano mu Rwanda imaze gufata mu kuyizera no kuyakoresha. Ubwo kuri uyu mukino habaye imvururu zikomeye ku izamu rya Mukura kuko hari hateretsemo igipfunyika bizeraga ko kirimo ubushobozi bwo gutuma badatsindwa,ubwo abakinnyi ba Rayon Sport nabo barwanaga bashaka kujya gukuramo icyo gipfunyika kuko cyizeraga ko gituma badatsinda!
Izo mvururu zatumye hagaragara bidashidikanywa ko aya makipe yombi yari yizeye neza ko ako gapfunyika gafite ubushobozi bwo gutuma batsinda cyangwa batsindwa.
Nyuma ibi byaje gutera umunyamakuru w’Ubumwe kuganira n,abakinnyi,abatoza,abayobozi ndetse n’abafana kugira ngo tumenye neza kukijyanye n’iyi myizerere.
Ibi kandi byagiye binemezwa cyane nk’iyo umwe mubahoze muri iyi myizerere iyo agiriwe ubuntu akakira Yesu mu bugingo bwe yatura akanabihamya ko yabigenderagamo. Aha twafata urugero k’umutoza Eric Nshimiyimana ubu ni umutoza wa AC Kigali,yatangaje ko kuva kera akiri umukinnyi wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ko bagenderaga ku marozi ndetse bakayizera ndetse na nyuma yahoo yabereye umutoza ko naho yakomeje gukoresha amarozi gusa kuri ubu ashima Imana ko yamweretse ukuri agakizwa.
Twaganiriye n’abantu batandukanye dore uko badusubije ku kijyanye n’iki kibazo:
Sibomana Patrick ni umukinnyi wa APR abajijwe n’umunyamakuru kucyo yaba azi kuri iki kibazo cy’amarozi kivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda yadutangarije ibi bikurikira:

Sibomana ati: " Njye mbona ibikorwa byawe aribyo bituma abantu bagukunda cyangwa bakakwanga. Naho iby'abapfumu wapi."
Sibomana ati: ” Njye mbona ibikorwa byawe aribyo bituma abantu bagukunda cyangwa bakakwanga. Naho iby’abapfumu wapi.”

“Sinakubeshya rwose ngo ibintu by’amarozi ndabizi kuko mu ikipe njyewe mbarizwamo sindabibona. Mbibona nka kuriya twakinnye na Mukura na Rayon cyangwa nko kuri Telivision.Ndabizi ko hari abakoresha amarozi n’ubwo ntakubwira ngo ni uyu cyangwa uriya.”
Abajijwe niba nawe yaba yemera ko ibyo abapfumu babaha byaba bifite imbaraga zo gutuma batsinda cyangwa bakundwa yagize ati:
”Njyewe simbyemera na gato ko umupfumu yaguha ibintu byatuma utsinda uteri ubikwiriye kuko njyewe mbona icyambere ari imyitozo. Naho gutuma ukundwa nabyo njye ku giti cyanjye mbona ari ukubeshya kuko umuntu akundwa cyangwa yangwa  kubera ibikorwa bye”.
Nsabimana Eric ni umukinnyi wa AC Kigali umunyamakuru yashatse ku muvugisha kuri iki kibazo hanyuma ntiyabasha kumuha amakuru ariko mu magambo make yamushubije nawe yumvikanishaga ko yaba abizi ko ayo marozi ahari ariko adafite byinshi ayaziho maze asaba umunyamakuru kuza kwongera ku muhamagara kuko yavugaga ko ubwo ari mu myitozo ayisoza saa tanu, nyuma yaho umunyamakuru yifuje kwongera ku muvugisha ariko ntiyabasha kwitaba telephone.
eric-nshimiyimana
Mumagambo ye make yagize ati: “ Njyewe ibyo bintu by’amarozi sinzi uko bikorwa ariko ubu ndi mu myitozo reka tuze kuvugana nshoje.”
Tuyisenge Jean umufana w’ikipe ya Rayon utuye mu karere ka Kicukiro reba ibyo yatangarije Ubumwe:
“Eeeeeeeehhhhh amarozi arahari nyine kugira ngo abantu batsinde . Twebwe ntayo tugira ibyo wumva baba bavuga baba batubeshyera. Ariko hari abandi bajyayo da! Hari umupfumu utuye gashyokero n’undi mukecuru utuye Gahanga aba ni abapfumu badahusha.”
Aimable Niyitanga umufana wa APR yadutangarije ibi bikurikira: “Ntabyo nzi ariko nanjye njya mbona hari  abameze nk’aho bafite ibyo bisiga cyane iyo bagiye mu kibuga. Njyewe sinabihagararaho ariko birahari tu. Reba nka cyagihe ku mukino wahuje Rayon na Mukura ko batakuye cya gipfunyika mu mazamu bagahita batsinda.”
Iyumvire umwe mubahagaritse umupira w’amaguru yadutangarije ku kijyanye n’amarozi:
Uyu muntu wahoze akina umupira w’amaguru nyuma aza kuwuhagarika ku giti cye kuko yabonaga bidashoboka kuba umukinnyi wo mu Rwanda udakoresha amarozi.
Uyu muntu utashatse ko imyirondoro ye igaragazwa aganira n’umunyamakuru yamubwiye ko yahisemo guhagarika umupira w’amaguru wo mu Rwanda n’ubwo yakundaga gukina cyane kuko yabonaga bidahuye n’imyizerereye.
Mumagambo ye yagize ati: “Biragoye cyane kuvuga ngo waba muru monde ya football yo mu Rwanda udakoresha amarozi kuko benshi baba mu mupira w’amaguru niyo myizerere yabo. Njye nahisemo guhagarika kuko nasanze bigoye cyane kubamo udakurikije imyizerere yawo.
Yakomeje agira ati:” Biragoye kuko burya habaho kuba wagira ibyawe ku giti cyawe cyangwa hakabaho iby’ikipe muhuriraho mwese. Rero ntibyakunda kuba mu ikipe ngo ntukurikize ibyo abandi bakora kuko byaba bigaragaza ko mutari kumwe. Kuko muba mufite ibyo mugomba gukurikiza mugihe muri kwitegura Match. Njye nahisemo rero kubihagarika kuko numvise aribyo bimpaye amahoro kurusha ko naba mukintu ntacyiyumvamo cyangwa kincira urubanza.”
Abakoresha amarozi baba bafite impamvu zitandukanye harimo izi zikurikira:
Gushaka intsinzi: Habamo kwizera cyane ko umupfumu cyangwa Umwarimu nk’uko bakunda kubyita ko afite ubushobozi bwo kubahesha intsinzi. Mbese bizera cyane kandi badashidikanya ko umupfumu afite instinzi mu kiganza cye.
Gushaka igikundiro: Aha umuntu ku giti cye asanga umupfumu ashaka ko amuha igikundiro yaba ku batoza,abayobozi ndetse n’abafana.
Gushaka ibitego: Benshi basanga abapfumu ngo babahe gutsinda ibitego byinshi, kandi bakizera neza ko ubwo bushobozi babufite bakabaha ibyo bisiga ndetse bagakurikiza n’anadi mategeko yose babategetse.
Kuroga mugenzi we: Burya ngo umupfumu afite ubushobozi bwo guteza imvune umuntu ashatse.
Kwikingira cyangwa kwirinda uwamuroga: Aha abakinnyi basanga abapfumu kugirango babahe ibibarinda hatazagira ubateza invune cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose.
 
Twifuje kumenya icyo abantu benshi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru wo mu Rwanda bavuga kuri iki kibazo cy’amarozi cyane ko giteza umutekano muke cyane bamwe ntitwabashije kuvugana nabo cyane cyane ko bahuze bari mugihe cyo gutegura irushanwa.
Ariko tuzabagezaho ibindi bice bikurikira by’iyi nkuru kuburyo tuzamenya byinshi tukazavugana n’abakozi b’Imana batandukanye twumve icyo babivugaho.
 
Munyaneza Pascal

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here