Umuhanuzi Ufite urusengero muri Afurika y’epfo Paseka Motsoeneng aherutse gutangaza ko yagiye mu ijuru gusura Yesu bakabonana.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Afurika y’epfo The Southern Daily kivuga Paseka aherutse gutangaza ko urusengero rwe ari urw’umugisha kurusha izindi nsengero.
Ngo uyu mugisha urusengero rwe rufite rwatumye ajya mu ijuru akaganira na Yesu ndetse bakanifotozanya amafoto bakunze kwita Selfi.
Pasteur bivugwa ko yagiye mu ijuru akifotoranya na Yesu
Ku bw’ibyago ngo mu minsi ishize ngo telefoni bifotoresheje baje kuyimwiba none ari kuririra mu myotsi.
Si ubwa mbere muri iri torero abayobozi baryo bavuzweho ibidasanzwe.
Mu minsi ishize abapasiteri 2 bivugwa ko bungirije Umuhanuzi Paseka, bafashwe banafotorwa bakorera imibonano mpuzabitsina n’abagore babo mu bihuru mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu gace gakikijwe n’ibihuru ahahoze ikibuga cy’indege mu majyepfo ya Durban ho muri Afrika y’Epfo aba bafatiwemo, bivugwa ko hasanzwe harabaye indiri y’ubusambanyi no kwishimisha ku bakundana.
The southern daily ivuga ko amashusho yafashwe hakoreshejwe telefoni, agaragaza umwe muri aba bagabo amanura ipantaro yegera umugore, undi nawe yamwihugikanye hagati y’ibyatsi birebire bikikije ako gace.
Itangazamakuru ngo ryashatse kumenya impamvu nyamukuru, aba bagabo bashatse guterera akabariro mu bihuru, ariko ntibyakunda bikaba bicyekwa ko baba bari bakubwe bakananirwa kwihangana ngo bagere mu ngo zabo.
By Zarcy Christian