Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Tong Phuc umugabo w’umukristo wo mu gihugu cya Vietnam ,guhera mu mwaka w’ 2001, yiyemeje gukora ibikorwa bigaragara ko bidasanzwe ubwo yiyemeje kugura ahantu hari ubutaka bunini maze yiyemeza kujya ashyingura abana bavutse bapfuye. Kandi ibi akabikora kubwo gufasha ababyeyi bagize ibyago kandi nta gihembo abasaba.
Tong yatangaje ko ubwo yari ku bitaro yaherekeje umugore we kubyara yagiye kureba abona mu cyumba cyari cyegereye aho umugore we yari yabyariye yagiye kubona abona hari abagore benshi binjiramo batwite ariko bakaza gusohoka nta mwana bafite kandi batagitwite, ariko nyuma yaje gusobanukirwa ko ubwo abo bana bavutse bapfuye,maze bimutera agahinda maze asaba ubuyobozi bw’ibitaro kumuha uburenganzira akagura ikibanza maze agatabara abo babyaye abana bapfuye aba bashyingurira.
Nyuma yo kubimwemerera yakoze mu butunzi bwe maze agura ikibanza ku mpinga y’umusozi ahitwa Hon Thom mu mujyi wa Nha Trang. Wenyine niwe wishyinguriraga abo bana bavutse bapfuye guhera mu mwaka wa 2001, Tong yashyinguye abana barenga 10 000. Ntanubwo aho hantu yahafataga nk’irimbi,ahubwo yahafataga nk’ubusitani butanga inyigisho ku bagore baba bifuza gukuramo inda ku bushake bwabo
Byageze aho rero abagore badafite ubushobozi bwo kwita ku bana babo,batangira kwumva ko hari umugabo witwa Tong Phuc ugira impuhwe zidasanzwe ndetse agira n’urukundo rurenze rwo kugirira impuhwe abana, guhera ubwo batangira ku musanga ari benshi maze nawe ahita yiha izindi nshingano zo gufata abana bavutse ariko ba nyina badafite ubushobozi bo kubitaho kugeza nyina w’umwana abonye ubushobozi.
Ni uko igikorwa cya Tong cyatangiye ari irimbi ,ryaje guhinduka inzu bwite yo kwakiriramo impinja.
Magingo aya, abana 100 nibo bamaze kwakirwa na Tong Phuc mu kigo cye. Aba bana bakura neza mu buzima bwiza kandi ikiguzi ni ubuntu, Byose niwe . Aba bana bose abitaho kandi abafata neza neza nk’abana be yibyariye.
Tong ntabwo ateganya kurekera aho : « Nzakomeza uyu murimo wanjye kugeza ku munota wanjye wa nyuma …Ndifuza ko abana banjye bankomokaho nabo bazarangwa n’umutima nk’uyu wanjye bafasha abantu.”
Iki gikorwa cya Tong Phuc hamwe n’umuryango we gitangaza abantu benshi ndetse bamwe basobanurako bitumvikana birenze kure ibyiyumviro by’umuntu. Abenshi baboneraho ku musabira umugisha mubyo akora byose.
Mukazayire-Immaculee