Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pasiteri yateye inda abayoboke 20 b’itorero rye, yiregura ko yabitegestwe n’Umwuka wera

Pasiteri yateye inda abayoboke 20 b’itorero rye, yiregura ko yabitegestwe n’Umwuka wera

Umupasteri uyobora itorero ryitwa the Vineyard Ministry of the Holy Trinity yatawe muri yombi azira gutera inda abayoboke bageze kuri 20.

Uyu mupasiteri avuga ko Mwuka Wera ari we wamutegetse gutera inda abayoboke be kandi akazitera benshi bashoboka, atitaye ku kuba barashatse cyangwa batarashatse, baratandukanye n’ abo bashakanye cyangwa bataratandukanye, barapfakaye cyangwa batarapfakaye.

Ubusanzwe Timothy Ngwu ni umuhanuzi mu itorero rye akaba yatawe muri yombi na polisi yo mu gace ka Enugu azira gutera inda abayoboke be bagera kuri 20 abigambiriye.

Nk’uko ikinyamakuru “Daily Independent” cyabivuze, umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Enugu yavuze ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bikaba byavuzwe kandi ko buri mwana wavutse kuri abo bagore agomba kubana na nyina  mu rusengero rwa Thimothy igihe cy’ ubuzima bwe bwose.

Ibi bikaba byaratangiye ubwo umugore wa Pasiteri Thimothy yagezaga ikirego kuri polisi ashinja umugabo we gutera inda umwisengeneza we, mu izina ryo gukurikiza ibyo Mwuka Wera yamutegetse.

Pasiteri Ngwu uvugwa ko afite abana 13 yabyaye ku zindi nshoreke yavuze ko atigeze amenya ko uyu mwana yateye inda yari afitanye isano ya hafi n’umugore we.

Iperereza rikaba ryahise ritangira gukorwa mu gihe pasiteri Thimothy yabaye afunzwe.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here