Home Uncategorized Pasteri Rutayisire Antoinne yahishuye impano isumba izindi umugabo yaha abana be yabyaye.

Pasteri Rutayisire Antoinne yahishuye impano isumba izindi umugabo yaha abana be yabyaye.

Mugihe bimaze kugaragara cyane ikibazo cyo gusenyuka cy’ingo hirya no hino mu muryango nyarwanda ,yaba mu miryango ikijijwe cyangwa n’idakijijwe.  Pasteri Rutayisire Antoinne ni umwe mubanyarwanda bagaragara cyane mubyokwunga ingo zagiranye amakimbirane ndetse n’izasenyutse.
Ubwo yari mukiganiro kuri imwe mu ma television yahano mu Rwanda ubwo hari ejo Tariki 04/09/2016, Pasteri Rutayisire yatangaje impano ihebuje umugabo yaha abana be . Aha yabigarutseho avuga ko ubu hari igihe ababyeyi bagirana amakimbira ugasanga umugabo aho gushaka uko bakwiyunga n’umugore we ahubwo ukabona umugabo ingufu arikuzishyira ku bana yabyaye umugore akumva niyo batandukana ntacyo byaba bimubwiye.
Ariko Pasteri Rutayisire yatangarije abantu ko ibyo byose ari impfa busa kuko icy’ingenzi baba bacyirengagije. Mu magambo ye Pasteri Rutayisire yagize ati: “Ubundi impano isumba izindi umugabo yashimisha abana wabyaye n’uku bakundira nyina wababyaye ukamuka icyubakiro kimukwiye.”
Yakomeje avuga ati” ubundi naho bashyurira amashuri meza,ukabaha imyambaro myiza,ukabatuza mu mitamenwa, ndetse ukabakorera n’ibindi byinshi bitandukanye byabashimisha, ntacyabanezeza nko kubona nyina wababyaye umukunda ndetse unamwubaha. Naho ibindi byose wakora ni inyongera.”
Pasteri Antoinne yashoje asaba abagabo n’abagore ko bajya bibuka amagambo meza babwiranaga mu minsi yabo y’urukundo rwa mbere, kandi bakagerageza gushaka icyatuma basaza bakiri kumwe nk’uko baba barabisezeranye ko bazatandukanywa n’urupfu gusa.
 
Mukazayire Immaculee.

54 COMMENTS

  1. “We’re a group of volunteers and opening a new scheme in our community. Your site provided us with valuable info to work on. You have done an impressive job and our whole community will be thankful to you.”

  2. “We are a group of volunteers and opening a new scheme in our community. Your site provided us with valuable information to work on. You have done a formidable job and our whole community will be grateful to you.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here