Home AMAKURU ACUKUMBUYE Perezida Paul Kagame yemejwe nk’ umukandida w’ishyaka PL mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida Paul Kagame yemejwe nk’ umukandida w’ishyaka PL mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida Paul Kagame yemejwe mu nama y’igihugu y’ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu PL (Parti libéral ) kuri icyi  cyumweru  taliki 24 Werurwe .

Iki cyemezo  cyafashwe ubwo yari yateranye  iyobowe na Perezida w’Ishyaka PL Hon Mukabalisa Donatille yemeza ko iri shyaka rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame  mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Bamwe mu bayoboke baganiriye n’ibinyamakuru bya Ubumwe, bagaragaje ko bishimiye icyemezo cyafashwe n’iri shyaka  cyo gutanga Perezida Paul Kagame nk’umukandida waryo.

Kubwimana Rene, umuyoboke wa PL muri Kicukiro avuga ko nk’urubyiruko hari byinshi yakoze bituma bishimira ko yaba umukandida

Ati” Ni iby’agaciro gushyigikira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, duhereye ku mateka y’ahahise aho yayoboye aba jene mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Twari mu icuraburindi none iterambere ryaraje, abajene twahawe agaciro ubu turajya no mu myanya ya politike bikaba ari inyugu kuri twebwe no kuri PL muri rusange”.

Abanyamuryango bavuga ko beshimiye umukandida wabo mu matora.

Mushyimiyimana Lydia waturutse mu Karere ka Rwamagana avuga ko imiyoborere myiza yabagejejeho ari kimwe mu byatuma bamwishimira nk’umukandida.

Ati” Icyemezo gifashwe na PL mu gutanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’umukandida wacu ni icyemezo kitunejeje cyane nk’abayoboke, cyane ko imiyoborere ye myiza igendanye na porogaramu na politike ya PL muri iyi manda ya 2024 kugeza 2029 ”

Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’ishyaka rya PL agaragaza impamvu bahisemo  perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ariwe mu kandida bazashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024

Ati” Icyemezo gifashwe mu bitekerezo byatanzwe,bafite n’ibyo bashingiyeho byinshi, tukaba dufashe icyemezo cyo gushyigikira Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’ umukandida watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi, ariko natwe tukaba tuzamushyigikira natwe akaba abaye umukandida wacu tukazamwamamaza tukazamutoresha, tukazamutora tugakangurira n’abanyarwanda bose kumutora bakamuhundagazaho amajwi kuko  tumutanze nk’ umukandida”

Muri iyi nama y’inama y’Igihugu ya PL havuzwe ibizashingirwaho mu gutanga abakandida mu matora y’abadepite n’imigabo n’imigambi bazagaragariza abanyarwanda muri aya matora.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here