Home AMAKURU ACUKUMBUYE Polisi ya Uganda yahagaritse igitaramo bya Bobi Wine maze nawe yiyemeza ko...

Polisi ya Uganda yahagaritse igitaramo bya Bobi Wine maze nawe yiyemeza ko agomba kugikora byanze bikunze

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yongeye guhagarika igitaramo umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, umudepite uhagarariye agace ka Kyaddondo ko mu Burengerazuba bwa Uganda, yateganyaga gukora kuri uyu wa mbere wa Pasika.

Ibaruwa ihagarika ibikorwa by’uyu muhanzi w’umunyapolitiki yasohotse ku itariki ya 19 Mata 2019 yohererejwe abakuru b’igipolisi mu duce ibyo bitramo byari kuberamo hamwe na Abtex Promotions itegura ibitaramo byo ku wa mbere wa Pasika. Iyi baruwa yasinyweho n’Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Bwana Asumani Mugenyi isaba aba bakuru ba polisi kubihagarika kuko uyu munyapolitiki atubahirije amabwiriza yashyizweho agenga ibyo bikorwa.

Ibi kandi byanabaye umwaka ushize ubwo polisi yahagaritse imurika rya alubumu y’uyu muhanzi w’umunyapolitiki yitwa Kyalenga ubo yageragezaga kuyikorera muri One Love Beach iherereye ahitwa Busabala mu karere ka Wakiso.

Mu kugira icyo abivugaho, Bobi Wine yavuze ko batazicara ngo barebere mu gihe uburenganzira bwabo bukomeza guhonyorwa. Bityo anarahirira ko agomba gukomeza umugambi we wo gukora ibitaramo bye byanze bikunze.

Yavuze ko uku gukoma mu nkokora ibitaramo kwa polisi kwatumye hahagarikwa ibigera ku 124 kuva mu Ukwakira 2017. Bobi Wine akibaza ukuntu abandi bahanzi batagomba kubahiriza amabwiriza ya polisi cyangwa ngo bahagarikirwe ibitaramo igihe batabyubahirije.

Bobi Wine yavuze ko batazicara ngo barebere mu gihe uburenganzira bwabo bukomeza guhonyorwa.

Tubibutse ko Bobi Wine ari umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda ubimazemo igihe, akaba azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo kiwani, Kyalenga, Aidah n’izindi nyinshi ndetse ni umudepite mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu.

Nyuma yo kwinjira mu nteko, Bobi Wine yatangiye ibikorwa byo guharanira ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu aho avuga ko buhonyorwa na leta ya Uganda.

Uyu muhanzi kandi unakunzwe n’abatari bake mu gihugu no hanze yatangaje ko azahangana na Yoweri K. Museveni uri ku butegetsi mu matora ataha yo mu mwaka wa 2021, ndetse benshi batangaje ko bamushyigikiye barimo n’umuhanzi w’umunya Nigeriya uzwi ku izina rya Davido. Nyuma y’aho nibwo yatangiye kujya ahagarikirwa ibitaramo, agafungwa ubutitsa, agakubitwa ndetse akanakorerwa n’ibindi bikorwa bibi.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here