Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi, umudepite mugenzi we aburira umwuka muri...

Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi, umudepite mugenzi we aburira umwuka muri iyo nkubiri

Umuhanzi akaba n’Umudepite mu nteko ishinga amategeko mu igihugu cya Uganda Bobi Wine yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gukora igitaramo nyamara polisi yari yagihagaritse kubera ko ngo hari amabwiriza atari yubahirije.

Uyu muhanzi akaba yatawe muri yombi ubwo yari ayoboye abamushyigikiye berekeza ahari hateguwe kubera igitaramo hitwa One Love Beach muri Busaraba.

Bobi Wine yahise atwarwa mu modoka ya polisi ajyanwa ahantu hatazwi. Polisi ikaba yafunguye ku ngufu imodoka uyu mudepite yari atwaye imennye ikirahure imusohora hanze. Ni mu gihe umuhanzi witwa Nubian Li Bari hamwe mu modoka we atigeze afungwa.

Umuvugizi wa polisi witwa Fred Enanga yemeje aya makuru y’uko uyu mudepite yatwawe n’abapolisi gusa ntiyerura ko yafunzwe. Gusa nyuma ibyatangaje Ku rubuga rwa Twitter byavuze ko uyu muririmbyi yafunzwe ahohotewe bikabije.

Abari bashyigikiye Kyagulanyi bari benshi

Abashinzwe gutegura ibitaramo bya Bibi Wine nabo aribo Andrew Mukasa na Abbey Musinguzi Bari babanje gufatirwa muri One Love Beach iherereye ahitwa Busaraba maze batwarwa mu gihome, mu gitondo cyo Ku wa mbere.

Iki gikorwa cyo gufunga Bobi Wine no gutatanya abari bamushyigikiye bari benshi, polisi yagikoze yifashishije ibyuka biryana mu maso maze bisiga umudepite uhagarariye agace ka Makindye West witwa Allan Ssewanyana ahwereye maze atwarwa mu modoka ye.

Makindye wahwereye

Bobi Wine amaze igihe kirekire ahanganye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni. Ni kenshi abuzwa gukorera ibitaramo bye mu ruhame nuko leta imushinja guhindura ibitaramo bye mitingi za politiki.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here