Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016,nibwo mu itorero rya Patmos Of Faith habereye ubukwe bw’umunyamakuru Nsengiyumva Hubert Rene na Uwera Clementine,ubu bukwe bukaba bwari bwitabiriwe mu buryo budasanzwe.
Hubert Rene na Clementine bari bamaze igihe kitari gitoya bakundana ariko bakaba basengewe imberewa y’Imana kubana akaramata kuri iyo tariki,uyu muhango ukaba wayobowe na Rev.Past Nsabimana J.Bosco ari nawe mushumba w’itorero rya Patmos of Faith.
Iki gikorwa kikaba cyarabaye ku isaha ya Saa munani z’amanywa,naho mbere yaho ku isaha ya Saa yine z’amanywa hakaba habaye umuhango wo gusaba no gukwa.
Reba ibihe bitandukanye byaranze ubukwe bwa Hubert na Clementine
By ; Zarcy Christian