Home AMAKURU ACUKUMBUYE RFL yahinduriwe izina, bishyira u Rwanda ku isonga mpuzamahanga .

RFL yahinduriwe izina, bishyira u Rwanda ku isonga mpuzamahanga .

Ikigo RFL( Rwanda Forensic Laboratory) cyahinduriwe izina cyitwa, RFI (Rwanda Forensic Institute), ibizatuma u Rwanda rutanga serivise mpuzamahanga, kuko arirwo rwego rwa nyuma mu mikurire y’ibi bigo(Forensic Servises).

Mu mwaka wa 2005 hashyizweho Ikigo cyitwaga Kigali Forensics Raboratory, naho mu mwaka wa 2016 Iteka nomero 41-2016 byo kuwa15/10/2016 rishyiraho Laboratwari y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), muri uyu mwaka wa 2023 Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ko RFL yahinduka RFI ndetse n’imirimo n’inshingano byayo bigahabwa ikigo gishya aricyo cyiswe Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso gishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera ( RFI) gishyizweho n’itegeko rya Perezida wa Repubulika numero 049-2023 ryo kuwa Kabiri 8/2023.

RFI ifite intumbero zo kugeza serivise zayo ku bindi bihugu no gushishikariza Ibihugu bya Afulika gukoresha serivisi zitangwa n’iki kigo.

Dr Charles Karangwa Umuyobozi wa RFI avuga ko kuba iki kigo cyahinduriwe izina bizabafasha kwagura serivise zitangwaga ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati” Guhindura RFL ikaba RFI biha u Rwanda kuba igicumbi cya serivise z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga ku rwego mpuzamahanga. Bikazafasha kandi gukora ubushakashatsi, gutanga amahugurwa, no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga”.

Dr Karangwa akomeza agaragaza ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye.

Ati” Kuba twabaye RFI ni intambwe ikomeye u Rwanda rwagezeho kuko nirwo rwego rwa nyuma mu mikurire ya (Forensic Servises) uretse no kuba twageze ku bukure bwo hejuru hari ibindi byiyongeramo harimo nko kuduha ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi kugira ngo dukemure ibibazo tugenda duhura nabyo muri sosiyeti tutari dufitiye ubushobozi”.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by’Urwego rw’Ubutabera, Nabahire Anastase avuga ko iki kigo kibafasha kubaha ibimenyetso bidashidikanywaho kuko biba bikoranye ubuhanga.

Yagize ati” Kugira iyi Raboratwari byafashije igihugu kugera ku ntego yacyo yo kugeza ku baturarwanda ubutabera bwihuse kandi bunoze kandi babigizemo uruhare kuko amategeko tugenderaho ateganya ko urubanza rwose rucibwa n’ibimenyetso simusiga cyangwa bifatika by’icyiburanwa, by’ikiri mu mpaka . Iyi Raboratwari idufasha kubaka ibimenyetso bikoranye ikoranabuhanga bya gihanga bidashidikanywaho”.

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera RFI, cyatangiye imirimo yacyo mu Rwanda mu mwaka wa 2005 ubwo kitwaga Kigali Forensic Raboratory , kuri ubu aribyo byahinduwe RFI kikaba gitanga serivise izirimo gupima uturemangingo ndangasano(DNA) gupima uburozi n’ingano ya arikoro mu maraso, gipima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, inyandiko zigirwaho impaka n’ibikumwe, gisuzuma kandi ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, imibiri y’abitabye Imana n’izindi serivise zihabwa ibigo bya Leta n’umuntu ku giti cye”.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here