Home AMAKURU ACUKUMBUYE I Kigali hateraniye inama yiga ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika mu rwego...

I Kigali hateraniye inama yiga ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika mu rwego rw’ubuvuzi

Abahagarariye ingaga z’abaganga mu bihugu 30 by’Afulika bitabiriye inama ngaruka mwaka ya 25 y’ishyirahamwe ry’Urugaga rw’abaganga bo kuri uyu migabane AMCOA 2023 yabaye kuri uyu wa 5 Nzeli 2023, bagamije kurebera hamwe ibibazo byugarije umugabane w’Afulika mu rwego rw’ubuvuzi no kwigira hamwe uburyo bya kemuka.

Abitabiriye iyi nama bagaragaza ko umushahara muto n’ibikorwa remezo bidahagije ngo bibafashe gutanga ubuvuzi, ari bimwe mubituma bamwe bava muri Afulika bakajya gushaka akazi kuyindi migabane.

Dr, Claire Karekezi umuganga mubitaro bya Gisirikare Kanombe ushinzwe kubaga ubwonko, iminsi, n’uruti rw’umugongo yagize gize ati” Haracyari ibibazo byinshi, ngirango hari ibyo bavuze cyane cyane by’umubare mucye w’abaganga muri rusange, cyo ni ikibazo duhuriyeho ni ibihugu byinshi, umubare w’abaganga ntabwo uhagije”.

Dr, Claire Karekezi umuganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Dr, Nahimana Cartass uhagarariye urugaga rw’abaganga mu gihugu cy’Uburundi yagize ati: “Tuvuze mubyoroshye hari ibyerekeye umushahara, tugiye kureba umushahara w’umuganga w’ Umurundi ukareba n’uwo mu Rwanda akorera, cyangwa muri Kenya na Uganda usanga ntaho bihuriye nagatoya , nicyo gituma bafata umwanzuro wo kujya ahandi, ikindi abarwayi ni benshi abaganga ntabo, nabahari barigira ahandi”.

Dr, Nahimana Cartass uhagarariye urugaga rw’abaganga mu gihugu cy’Uburundi.

Prof. Simon Nemutandani Perezida w’ishyirahamwe ry’Urugaga rw’Abaganga  bo muri Afulika avuga ko ibibazo bituma abaganga bimuka k’umugabane w’Afulika ari bimwe mubyo iyi nama igiye kwiga ho.

Yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo gukorera iyi nama mu Rwanda kugirango dusangire ubunararibonye nk’ abanyafulika amakosa y’imiyoborere yagize uruhare abarwayi bakajya kwivuriza kuyindi migabane  agomba gushyirwaho iherezo, ibibazo birimo kutitabwaho kw’abaganga kutagira ibikorwa remezo bibafasha gutanga ubuvuzi neza ni bimwe mubyo turebera hamwe muriyi nama tugafatira hamwe umwanzuro wo kubikumira”.

Dr, Simeon Nemutandani President/ AMCOA.

Dr, Sabine Nsanzimana Minisitri w’Ubuzima mu Rwanda avuga ko inama idakwiye kubera imfabusa abayitabiriye nk’ibihugu bifite icyerekezo.

Yagize ati: “Ndatekereza ko ibyo mubereye hano byumvikana neza, ku musozo wiyi nama twiteze ko tuzabona umusaruro uyiturutsemo kandi mushishikarijwe no kwigiranaho, iyi nama ikazagaragaza impinduka bitari ibyo bikaba byaba ari uguta igihe kandi ntekereza ko mutakwemera kumara igihe kingana gutyo ntacyo mwunguka ahubwo ari ukunguka inyungu nini itari nini mu ngano ahubwo inyungu nyinshi nk’ibihugu bifite icyerekezo”.

Ibihugu 30 by’umugabane w’Afulika nibyo bigize ihuriro ry’Urugaga rw’abaganga muri Afulika akaba ari nabyo byitabiriye iyi nama y’iminsi 3 iri kwiga ku bibazo  byugarije uyu mugabane kugirango higwe uko byakemuka.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here