Home AMAKURU ACUKUMBUYE SORAS yahinduye izina ubu ikaba ikorera mu bihigu 34 muri Africa

SORAS yahinduye izina ubu ikaba ikorera mu bihigu 34 muri Africa

Ikigo cy’ubwinshingizi Sanlam cyaguze sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi (SORAS), yari ibimazemo imyaka isaga 30, barahamya ko ari intera ishimishije kuko ubu bakorera mu bihugu 34

Guhera umwaka ushize wa 2018 Sanlam yari umunyamigabane 100% wa Soras,ariko batinda guhindura izina kuko hari inzego nyinshi bigomba kunyuramo kugira ngo byemezwe. Ibi byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubwo bemezaga inyungu ziri muri uku kwihuza.

Umuyobozi mukuru wa Sanlam ishami ryo mu Rwanda, Fiacre Barasa yatangaje ko ubu iki kigo cyagutse kuburyo ari inyungu y’ikirenda

« Ubu umuntu yakwiryamira agasinzira ko yabikije umugabo nyamugabo. Imyaka irenga 100 ni ukuvuga ko hari imikorere myiza ndetse n’ubunyangamugayo buhanitse. Ubu ni Sanlam ifite inararibonye ry’imyaka irenga 100 ntabwo ari SORAS imaze imyaka 30 »

Barasa yakomeje avuga agira ati : « Sanlam Ikorera mu b’ihugu 34 muri Africa. Ni ukuvuga ko umunyamuryango wacu abaye umunyamuryango w’ibyo bihugu 34 byose. Biragara ko ari intambwe SORAS iteye kandi ishimishije abantu bagomba kwishimira. SORAS ntabwo yapfuye ahubwo yabaye igihangange yavuye mu ingabo y’amahina iba igihangange mu b’ihangange »

Ati “Ubu rero ubushobozi bwariyongereye ndetse n’ubunararibonye kuva Sanlam yaza. Ubu dushobora kohereza abarwayi twishingira mu bihugu bikomeye mu buvuzi bitandukanye nko mu Bufaransa, mu Bubirigi, muri Espanye, Maroc, Tunisia n’ahandi bitewe n’amasezerano impande zombi zagiranye”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi rya Sanlam, Hodari Jean, avuga ko hari byinshi bungutse mugukorana n’iki kigo gifite ubunanaribonye bugambaye :

« Ibyo duha abakiriya bacu (products) turimo kubitunganya duhereye ku bunararibonye bwa Sanlam, kuko ifite ibigo birenga 100 hirya no hino ku isi. Tugenda twigira kuri ibi bigo tureba, ibikunzwe tukabizana mu Rwanda, kugira ngo twongere ibyo duha abakiriya bacu. »

« Aha twavuga nk’ubwishingizi bw’umuryango wose, ubwishingizi bwo gushyingura, ubwishingizi ku nguzanyo mu gihe uwayisabye akiri ku kazi yakavaho atararangiza kwishyura tukabyishingira. Ibyo byose ntabyo twagiraga, twabikuye mu bunararibonye bwa Sanlam”.

SORAS yamaze kumurika ikirango gishya kigaragaraho amazina Ya Sanlam yavuze ko ureste izina ryahindutse n’imikorere yagutse, ibindi bizakomeza uko byari bimeze. Ni ukuvuga yaba abakozi ndetse n’amashami yayo aho yari hirya no hino, azahindura ikirango gusa hakajyaho igishya.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here