Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita BoseBabireba yari mubo inzara yari kwica bakamushyingura,ariko Imana ikinga akaboko.
Ibi yabitangaje ubwo yari ari gutanga ubuhamya ndetse atangaza ko nubwo afite abana benshi nta kibazo bimutwaye kuko ngo bavutse ari bake ariko bicwa n’inzara,bityo Rero ngo Imana niyo irera ndetse ikanatanga ibyo kurya.
Uyu muhanzi yavuze byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’uko abavandimwe be bagiye bashira bicwa n’inzara,ariko we Imana ikamurinda
Uyu mugabo ufite abana batandatu niwe mwana w’imfura mu bana b’iwabo,aho akurikirwa n’abandi babiri barimo umusore ndetse n’umukobwa.
Mu muryango wa Theogene bari abakene cyane nkuko uyu muhanzi yakomeje abitangariza umunyamakuru w’Ubumwe.com.
Mu magambo ye Theogene yagize ati:”Njyewe mu muryango wacu twari abakene bo kubabarirwa,Mama wanjye yari umucancuro,tumara iminsi ine tutarya,umunsi umwe mama yagiye guca incuro,(ubwo twari bato cyane) ngiye kubona mbona umwana w’umuhungu w’umuhererezi arinyariye,ahita yikubita hasi abanje umutwe,mukozeho nsanga byarangiye,ubwo Mama bahise bamuhamagaza aza atanarangije guca incuro,ubwo murumuna wanjye turamushyingura,ubwo na none turongera turaburara.
Bucyeye mu gitondo,Mama arongera asubira hahandi,nubundi guca incuro,ngiye kubona mbona mushiki wanjye nawe araryamye mbona arasamye mukozeho numva asa nuwapfuye,nahise ntabaza abantu baraza bihita ku bw’amahirwe basanga aracyari muzima bamuha ibyo kurya,babona arazanzamutse,mushiki wanjye na n’uyu munsi aracyariho ni umubyeyi.Niyo mpamvu rero mpamya neza ko abana ari Imana ibarera,ese ko twari batatu kuki murumuna wanjye yishwe n’inzara?”
Uwiringiyimana Theogene kuri ubu ni umugabo w’ubatse akaba afite abana batandatu n’umugore umwe bakaba batuye mu murenge wa Gisozi,ndetse akaba anahamya ko Imana ikomeje kumufasha yanabyara abandi bana.
By : Zarcy Christian