Home AMAKURU ACUKUMBUYE TUYISENGE JACQUES YAMAZE GUSINYIRA APR FC

TUYISENGE JACQUES YAMAZE GUSINYIRA APR FC

Umukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi Jacques tuyisenge nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko arikumvikana n’ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC, Ubu noneho bamaze kumvikana igisigaye ni ukumutangaza.

Hari hashize igihe kitari gito Jacques Tuyisenge ari mu biganiro na APR FC, ariko kumvikana ku mafaranga azagurwa, imyaka azasinya ndetse, n’umushahara azahembwa. Mu masaha make ashize mu biganiro na Jacques yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe barangije kwemeranya umushahara wa 3500 by’Amadorali ya Amarika. Agasinya umwaka umwe.

APR FC Ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye bafite n’impano, ariko abantu bakomeje kuyinenga kutagira umwataka, bagerageza gushaka abakinnyi batandukanye nka SUGIRA Ernest, biranga biba ibyubusa. abasesengura imikino ndetse n’abafana b’ikipe ya APR FC, babona Jacques nk’umukinnyi wakemura ikibazo cy’ubusatirizi bw’ikipe yabo.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here