Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo wacitse ubugabo, yatangaje ko akeneye gukora ubukwe.

Umugabo wacitse ubugabo, yatangaje ko akeneye gukora ubukwe.

Umugabo witwa Fredrick Ochieng’ wo mu gihugu cya Kenya aratangaza ko afite icyizere ko azabona undi mugore umukunda n’ubwo amaze imyaka icyenda yaratakaje ubugabo bwe.

Ochieng’ yatangaje ko yafashwe n’indwara yo kwishima, mu mwaka wa 2010, aho yamuteraga kwishima cyane mu myanya y’ibanga.  Lynn Ngugu, Ochieng’ wapfushije umugore we mu myaka yatambutse, yatangaje ko yavuwe mu bitaro bya Muhoroni ariko ko batamenye indwara iyo ariyo.

Ochieng’ yagize ati:” Natangiye kwishima mu myanya y’ibanga, hanyuma ku bugaboo bwanjye hazaho igisebe, icyo gisebe nicyo cyakomeje gucukuka, kugeza kizahaje ubugabo bwanjye, birangira bucitse.”

 Ochieng’ yakomeje avuga ko abaganga babanje gukeka mbere ko yaba ari Kanseri arwaye, ariko nyuma baje gusanga atariyo.  Ubu Ochieng’ nta bugaboo afite, ariko yatangaje ko ubu yifuza gushaka undi umugore uzajya umutekera, amumesera, akanamurerera abana, ariko atazamubaza ibyo mu buriri!

Nyina umubyara yavuze ko ibi umwana we yifuza bitazapfa kumworohera, kuko atapfa kubona umugore uzaza ngo babane aziko mu buriri ntacyo ateze kumumarira.
Ochieng’ yatangaje ko umuryango we bishoboye , bafite amafaranga menshi ariko batamwitaho, ntan’icyo ububabare afite bubabwiye.

“Umuryango wanjye ni abakire, bafite amafaranga ariko iyo mbasabye ubufasha, barambwira ngo nindeke kubagora. Ubu burwayi nfite burambabaza cyane kugeza n’aho ubugabo bwacitse”

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here