Home Uncategorized Umupasteri yakoresheje ibirobi byo kwitwerereza ku bagore babiri batandukanye, mu mezi ...

Umupasteri yakoresheje ibirobi byo kwitwerereza ku bagore babiri batandukanye, mu mezi atarenze 6 gusa !

Umupasteri  Rev Stanley Mwea, umukozi w’Imana utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umugore mushya nyuma y’amezi angahe gusa atandukanye numugore wambere.

Uyu mukozi w’Imana ubu bukwe bwapfuye yari amaze kwitwerereza inshuro  ebyiri, aho yabikoreraga mu mijyi itandukanye. Uyu mukozi w’Imana bivugwako ateka imitwe ategura ibirori byo kwitwerereza mu mezi atarenze angahe.

N’ubwo bamwe bamaze kuvuga ko uyu mukozi w’Imana adahirwa n’urukundo, hari abandi bari guha amahirwe uru rukundo noneho arimo n’uyu mugore mushya.

Uyu  Pasteri w’umunyakenya Rev Stanley Mwea wibera muri Amerika, yahuye na  Susan Kangethe,hanyuma barakundana, ndetse basezerana nokubana.

Aba bombi bategura ibirori bibiri byo kukusanya intwererano z’ubukwe bwagombaga kuba mukwezi kwa Gicurasi. Ibi birori bimwe byabereye mu mujyi wa Maryland  ibindi Massachusetts.

Nyuma y’aho urukundo rwagiye rukendera kugeza n’aho bahagaritse ubukwe.

Uyu mukozi  w’Imana ariko ntiyaheranywe n’agahinda kuko yahise asubira mu rukundo kuwundi mugore witwa : Serah Ndirangu, kandi aba nabo bongeye gutegura ibirori byo kwitwerereza bizaba mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka.

Abantu benshi ntabwo ariko bishimiye ibi birori cyane cyane abari baratanze amafaranga yabo muri ibyo birori  byambere.

Ubwo yari mukiganiro na Kenya Satellite News Network,  yagize ati : ” Abo bose bagenda bazana induru ku gikorwa, ni abavuga amagambo gusa kandi adafite ikintu kinini amaze.

Kubera iki abantu bakunda kwivanga mubintu by’abandi kandi bitabareba ? Twebwe ntabwo twitaye ku magambo yabo….Ni ubuzima bwacu  kandi ntamuntu tuba twabwiye ngo atwerere ku gahato. »

N. Aimee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here