Urubanza rwa Félicien Kabuga rwatangiye kuburanishwa ariko yanze kurwitabira nk’uko byavuzwe n’umucamanza uyoboye uru rubanza.
Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko Kabuga ameze neza,ariko yanze kwitabira urubanza, cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga by’urukiko.
Bonomy yavuze ko nubwo bimeze gutyo iburanisha rikomeza.
Yahise aha umwanya uruhande rw’ubushinjacyaha ngo ruvuge ibibanziriza urubanza.
Guhera umwaka ushize, Kabuga yagiye yinubira ko yimwe umwunganizi ubwe yavuze ko yifuza, Philippe Larochelle, aho gukorana n’uwo yagenewe n’uru rukiko rwa ONU.
Kuwa gatatu, Philippe Larochelle yasohoye itangazo rivuga ko Kabuga atari buboneke mu rukiko kuko yimwe uburenganzira bwo guhitamo ubwe umwunganizi.
Itangazo ry’uyu munyamategeko Larochelle rivuga ko Kabuga yamenyesheje urimo kumwunganira ubu, Me Emmanuel Altit, ko atifuza kuba mu itangizwa ry’urubanza rwe kuwa kane.
Kanda hano urebe indi nkuru bifitanye isano
Mu kwezi gushize, uru rukiko rwanze ubusabe bwa Kabuga bw’umwunganizi yifuza rutegeka ko akomeza kuganirwa na Me Altit.
Titi Leopold