Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 4 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 4 GASHYANTARE

Ku itariki ya 4 Gashyantare, George Washington yatorewe kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (1789), Ubufaransa bukuraho ubucakara (1794) naho muri Angola hatangira imyigaragambyo igamije kwigobotora ubukoloni bwa Portugal. Uyu munsi kandi wahariwe kurwanya indwara ya kanseri.

Ibirambuye kuri iyi tariki ni ibi bikurikira:

1169: Umutingito ukomeye wasenye umujyi wa Cutane w’ikirwa cya Sicile mu gihugu cy’Ubutaliyani.

1789: George Washington yatorewe kuba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse kuba yarayoboye ingabo mu gihe cyo kubohoza Amerika, George Washingaton yari umuhinzi ukize cyane, ariko bivugwa ko uyu mwuga waje kumuhombera akagera igihe abura amafaranga, ku buryo kugira ngo ajye mu birori by’irahira rye nka perezida yagombye kuguza amafaranga.

1790: Imbere y’inteko rusange y’igihugu cy’Ubufaransa, umwami Louis wa XVI yarahiriye ubudahemuka itegeko nshinga, rikaba ryari irya mbere ry’iki gihugu cy’Ubufaransa.

1794: Mu gihe cy’impinduramatwara y’Ubufaransa, hashyizwe umukono ku masezerano akuraho budundu ubucakara mu gihugu cy’Ubufaransa no mu bihugu cyari gikolonije.

1805: Hasohotse iteka ritegeka ko amazu yo mu Bufaransa ahabwa umubare uyaranga buri yose (numero).

1861: Abahagarariye ibihugu by’umugabane wa Amerika byari byariyomoye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye muri Alabama (ubu ni muri USA), bakora federasiyo ihuriyemo Leta zabo.

1945: Hatangiye inama ya Yalta, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS), ihuza Joseph Staline wa URSS, Franklin D. Roosevelt (USA) na Winston Churchill w’Ubwongereza. Iyi nama yamaze iminsi 11, yareberaga hamwe uburyo ibi bihugu byahuza imbaraga mu guhangana n’ingabo z’Ubudage n’iz’Ubuyapani.

Abahuriye mu nama ya Yalta. Uhereye ibumoso: Winston Churchill w’Ubwongereza, Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Staline wa URSS.

1961: Muri Angola hatangiye imyivumbagatanyo y’abaturage yaguyemo n’ubuzima bw’abantu, igamije kwigobotora ubukoloni bwa Portugal.

1987: Ubuhinde na Pakistan byashyize umukono ku masezerano yo guhosha umwuka mubi (ingabo zakozanyagaho) ku mupaka w’ibihugu byombi.

1992: Hugo Chavez yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Carlos Andres Perez, uwo mugambi uramupfubana. Iki gikorwa cyaguyemo abantu 11, hakomereka 51, abandi 1100 barafungwa.

2003: Akanama k’muryango w’Abibumbye kafashe umwanzuro wemerera ingabo z’Ubufaransa kujya mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

2020: Muri Malawi, urukiko rushinzwe kurinda ubusigire bw’itegeko nshinga rwafashe icyemezo cyo gusesa ibyavuye mu matora ya perezida kuko rwasanze yarabayemo uburiganya bwinshi, agasubirwamo.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1971: Rob Corddry, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

1974: Urmila, umukinnyi wa filime w’umuhindekanzi.

1981: Ben Hendrickson, umukinnyi wa Basketballw’umunyamerika.

1982: Kimberly Wyatt, umunyamerikakazi ukina filime akanaririmba.

1986: Geoffrey Jourdren, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1996: Noemie Thomas, umunyakanadakazi ukina umukino wo koga.

 

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Jiliberiti w’i Sempringham

Jiliberti yavukiye ahitwa Sempringamu  (Sempringham) mu karere ka Linkolunishaya (Lincolnishire) mu mwaka w’1083 cyangwa 1089. Akigimbuka, ababyeyi ba Jiliberti babonye adakwiriye kujya mu gisirikare, ndetse akaba atashobora no kujya mu bucuruzi. Ababyeyi be rero baje kumwohereza mu Bufaransa kugira ngo abe ari yo yiga. Mu Bufaransa yahamaze igihe gito ahita agaruka mu karere ke ka Linkolinshaya aho yavukiye. Yaraje, bamwereka abakirisitu bo muri paruwasi avukamo. Ako karere ni se wakayoboraga. Yaje kandi kwiyereka Musenyeri Roberti  Bruwerti, ndetse yaje no kuba umunyamabanga wa Musenyeri. Uwo murimo yawumazeho imyaka umunani, umwepiskopi Alegisanderi yaje kumuha ubudiyakoni, nyuma aza kumuha ubupadiri, ariko atarabyiyumvamo.

Mu mwaka w’1139 yashinze ikindi kigo cy’abamonaki. Mu mwaka w’1148, Jilberiti yagiye mu nama nkuru y’umuryango w’abihayimana b’i Sito (Citeaux) kugira ngo asabe ko ibigo by’abamonaki yatangije byagengwa n’amategeko agenga abamonaki bo muri Sito, mu ntara ya Burugonye mu Bufaransa, bashinzwe na mutagatifu Bernarido. Abihayimana bayobora uwo muryango w’i Sito barabyanga. Icyo gihe Jilberti yahaye ikindi cyerekezo uwo muryango, kandi urakomera, ku buryo mu gihe cy’Urupfu rwe, yari amaze kugira ibigo 13 by’abihayimana.  Ibigo icyenda muri byo, byagiraga urugo rw’ababikira n’irindi shami ry’abafureri.

Yaje kugira ubumuga bwo kutabona, yegura ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango. Nyuma yaje kwitaba Imana afite imyaka irenga ijana, mu w’1189. Umuryango yashinze wiswe abajiliberitini. Aba bafureri n’ababikira bitaga ku mfubyi, ku barwayi b’ibibembe no ku zindi ndushyi.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here