Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 18 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 18 GASHYANTARE

Hari ku itariki ya 18 Gashyantare 2010, ubwo perezida Mamadou Tandja wa Niger yahirikwaga ku butegetsi bikozwe n’umutwe wari ugizwe na bamwe mu basirikare b’iki gihugu biyise Inama y’ikirenga yo kugarura demokarasi.

Mamadou Tandja yayoboye Niger manda ebyiri, kuva tariki 24 Ugushyingo 1999 kugeza kuri 18 Gashyantare 2010.  Manda ya kabiri ya Tandja yagombaga kurangira mu Ukwakira 2009, ariko ahitamo guhindura itegeko nshinga ryemereraga umuntu kuyobora manda ebyiri gusa. Aha uyu mu perezida yavugaga ko hari imishinga yatangiye atararangiza, ku buryo yari akeneye izindi manda eshatu nyuma y’ebyiri yari ayoboye.

Nyuma yo guhindura itegeko nshinga n’amatora ntahite aba, umutwe w’abasirikare ba Niger wavugaga ko uharanira demokarasi wari ukuriwe na Salou Djibo bahiritse perezida Mamadou Tandja ku butegetsi.

 

Ibindi byaranze itariki ya 18 mu mateka ni ibi bikurikira:

1478: Igikomangoma George Plantagenêt yakatiwe urwo gupfa na mukuru we Edward wa IV w’Ubwongereza, kuko yashinjwaga gushaka kwica uyu mwami amuroze ntibimukundire.

1882: Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza yatsinze iya Irlande ibitego 13 ku busa.

1884: Ingabo ziyobowe na jenerali Gordon w’umwongereza zageze mu mujyi wa Kartoum, ubwo zarwanaga Intambara ya Mahdiste (soma Mahudisite). Iyi ntambara yahanganishije Abamahudisite bo muri Sudani n’Abanyamisiri bari bafatanije n’Abongereza kuva mu 1881 kugeza mu 1899.

1897: Ubwami bwa Benin bwakuweho n’Abongereza.

1921: Umufaransa Etienne Oehmichen yahagurukije kajugujugu ya mbere mu mateka.

Kajugujugu ya mbere yakozwe n’umufaransa Etienne Oehmichen.

1930: Umunyamerika Clyde William yavumbuye umugabane wa Pluton.

1957: Ubugereki na Turukiya byinjiye mu muryango wo gutabarana hagati y’ibihubu by’Uburayi n’iby’Amerika OTAN.

1986: Umuntu wa mbere yahawe umutima ukozwe, mu bitaro bya Broussais byo mu Bufaransa.

1994: Ubwo byari byahuriye mu nama y’Umuryango w’abibumbye, ibihugu 134 byiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1968: Molly Ringwald, umunyamerikakazi ukina filime.

1973: Claude Makelele, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

Claude Makelele, umufaransa ukina umupira w’umupira w’amaguru.

1975: Gary Neville, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza.

1993: Kentavious Caldwell-Pope, umunyamerika ukina umupira w’umupira wa Basketball.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Bernadeta Soubirous (1846-1879)

Bernadeta yavukiye i Lourdes mu Bufaransa tariki ya 7 Mutarama 1846.

Akiri muto yakunze kurwaragurika cyane.  Urubuga www.herodote.net ruvuga ko Bernadeta yabonekewe na Bikira Mariya bwa mbere afite imyaka 14 ahitwa i Lourdes mu Bufaransa. Nyuma yaho yakomeje kujya amubonekera.

Bernadeta Soubirous yaje kujya mu muryango w’ababikira b’i Neviri tariki ya 7 Nyakanga 1866, aza kwitaba Imana ku myaka 33 azize indwara yari afite kuva akiri muto.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here