Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 17 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 17 GASHYANTARE

Itariki nk’iyi mu 1932, uwari umwami w’abami wa Etiyopiya Hailé Selassié yatangaje ko ubucakara buciwe mu gihugu cye. Ni nyuma y’igitutu cy’ibihugu by’i Burayi, muri iyi myaka byaharaniraga ko ubucakara bucika.

Abenshi mu bacakara bo muri Etiyopiya baturukaga mu bwoko bwitwa Nilotike bwo mu majyepfo ya Etiyopiya. Abandi bacakara babaga barafashwe nk’iminyago mu gihe cy’intambara. Abacakara bo muri Etiyopiya kandi bagurishwaga mu mahanga, cyane cyane mu bihugu by’abarabu, aho ab’igitsina gore bagirwaga amahabara y’abagabo babaguze, abakozi bo mu rugo (abagabo n’abagore), abandi bagacunga umutekano w’abantu babaguze.

N’ubwo Hailé Selassié yatangaje ko ubucakara buciwe mu gihugu cye, ngo ntibwahise buvaho burundu, hari abagiraga abandi abacakara rwihishwa. Mu 1942 ni bwo bwacitse hamaze gusohoka itegeko ribuhana.

Ibindi byaranze itariki ya 17 Gashyantare mu mateka ni ibi bikurikira:

1600: Umuhanga mu mitekerereze w’Umutaliyani witwa Giordano Bruno yishwe atwitswe kuko yashinjwaga ubuhakanyi no gukwiza inyigisho z’ibinyoma. Giordano yari yavuze ko iyi si ifite indi mibumbe isa nayo. Bamushinjaga kandi kuvuga ko Yezu atari Imana, ko Roho Mutagatifu ari amwuka w’iyi si kandi ko Shitani izakizwa.

1661: Kangxi yabaye umwami w’Ubushinwa.

1810: Mu Butaliyani, Napoleon Bonaparte yafashe ubutaka bwa Kiliziya abugabanyamo kabiri igice kimwe kitwa Roma, ikindi kiba Trasimène.

1870: Esther Morris yabaye umugore wa mbere w’umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Esther Morris, w’umucamanzakazi wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1919: Mu Bubiligi hatowe itegeko ribuza abagore n’abana gukora mu mahoteri n’inzu zicuruza ibyo kurya.

1931: Mahatma Gandhi yahuye bwa mbere n’uwungirije umwami wayoboraga Ubuhinde bw’i Burasirazuba ari we Lord E.W. Irving. Iyi mishyikirano yabaye mu rwego rwo guharanira ko Ubuhinde bwaba igihugu cyigenga nk’uko Mahatma Gandhi yabiharaniraga.

1938: Uwari yaravumbuye insakazamashusho y’amashusho asa umweru n’umukara John Baird, yashyize ku mugaragaro iyerekana amashusho y’amabara.

1939: Ni bwo umudage Ferdinand Porsche yamuritse imodoka ya mbere ya Volkswagen bisobanuye ngo “Imodoka ya rubanda”. Iyi modoka yakunze kwitwa Igikeri.

1949: Ku itariki nk’iyi mu 1949, Chaim Weizmaann perezida wa mbere wa Isiraheli yarahiriye kuyobora iki gihugu.

1984: Ingabo z’igihugu cya Irak n’iz’igihugu cya Iran zarwanye iminsi ibiri, ku bilometero 160 uvuye mu mujyi wa Badgad, hapfa abantu 4000.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1968: Alexandre Astier, umunyamateka w’umufaransa.

1969: Fabrice Vigne, umwanditsi w’umufaransa.

1979: Cara Black, umukinnyi wa tennis wo muri Zimbabwe.

1981: Paris Hilton, umushoramarikazi n’umunyamideri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Paris Hilton, umushoramarikazi n’umunyamideri wo muri Amerika.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Alexis na bagenzi be

Alexis Falconieri na bagenzi be batandatu b’abacuruzi bakomoka mu mujyi wa Florence wo mu Butaliyani. Aba bagabo bemeye guhara imitungo yabo n’ubuzima bwiza babagamo mu 1233, bahitamo gukorera Imana nka Mutagatifu Francois wa Assise (soma Asize) wabayeho mu gihe cyabo. Bahise bashinga umuryango w’abihaye Imana bakorera Bikira Mariya.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here