Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 16 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 16 GASHYANTARE

Hari ku itariki ya 16 Gashyantare 1959, ubwo muri Cuba hasokaga iteka rigira Fideli Castro (soma Kasitoro) minisitiri w’intebe, mu gihe Cuba yari yihaye cyo gutegura amatora kingana n’amezi 18. Castro yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda intambara yari amazemo imyaka itatu mu ntambara arwanya ubutegetsi bwa Fulgencio Baptista, afatanije na Che Guevara, murumuna we Raül Castro n’undi witwa Camilo Fienfuegos.

Mu 1955, Fideli Castro yahungiye muri Mexique na murumuna we Raul, nyuma yo gukora imyigaragambyo we n’abo bari kumwe bagafatwa bagafungwa. 80 muri bo barishwe bakimara gufatwa. Fideli Castro na murumuna we bamaze kurekurwa bahungiye muri Mexique.

Ku itariki ya 2 Ukuboza 1956, Fideli Castro n’abandi 80 bari barahunganye bateye Cuba, ari kumwe na Che Guevara, murumuna we Raül Castro n’undi witwa Camilo Fienfuegos. Uru rugamba ntirwabahiriye kuko bahatakarije ingabo nyinshi. 16 gusa muri 82 bari bateye ni bo barokotse. Mu gihe ubutegetsi bwa Fulgencio Batista bwibwiraga ko bwamazeho inyeshyamba zose, Fideli Castro yongeye gukusanya ingabo ze batera Cuba noneho barayitsinda, ku itariki ya 31 Ukuboza 1958 Perezida Baptista ahunga igihugu, ajya muri Espagne.

Fideli Castro yabaye ministri w’intebe wa Cuba kuva mu 1959 kugeza mu 1976. Yaje kuba perezida w’iki gihugu kuva mu 1976 kugeza mu 2008, ubwo yasimburwaga na murumuna we Raül Castro.

Ibindi byaranze itariki ya 16 mu mateka ni ibi bikurikira:

1147: Abbé Suger wari mimisitiri w’intebe w’ubwami bw’Ubufaransa yahawe kuyobora ubu bwami kuko umwami Louis wa VII atari mu gihugu ubwo yari yaragiye gutabara abakristu bo muri Palestine bari baratewe n’abaturukiya.

1863: Umusuwisi Henri Dunant yatangije umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge.

Henri Dunant watangije umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge.

1881: Abatuwaregi (Touaregs) bo mu butayu bwa Sahara bishe abazungu b’Abafaransa 39 bari bayobowe na Paul Flatters ubwo bageraga muri ubu butayu, mu rugendo rwo kureba aho bazacisha gariyamoshi ihuza Algeria na Niger.

1918: Abari bahagarariye igihugu cya Lituania (soma Lituwaniya) cyari cyarakolonijwe n’Ubudage batangaje ko kibaye igihugu kigenga.

1942: Abasirikare b’Abadage barwanira mu mazi bateye ahari ibigega bya peteroli hitwa Aruba mu Buholandi.

1945: Indege ya Boeing B-29 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kurasa ku mujyi wo mu Buyapani ari wo Tokyo. Aha twakwibutsa ko hari mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1948: Ni bwo hatangajwe ko igihugu cya Coreya y’amajyaruguru kibaye Repubulika y’abaturage ya Koreya y’amajyaruguru.

1970: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangaje ko ziteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe ku bihugu by’abarabu bihanganye na Isiraheli.

2000: Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko ya Isiraheli Perezida w’Ubudage wari uriho mu mwaka w’2000 ari we Johannes Rau yasabye imbabazi ku bw’Abayahudi basaga miliyoni 6 bishwe n’abanazi mu ntambaraya ya kabiri y’isi yose.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1978: Tia Hellebaut, umubiligikazi uzwi cyane mu masiganwa y’amaguru.

1982” Lupe Fiasco, umunyamerika uririmba injyana ya rapu.

1989: Elizabeth Olson, umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi.

Elizabeth Olson, umunyamerikakazi ukina filime.

1993: Lucas Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brézil.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Yuliyana (+304)

Yuliyana akomoka muri Aziya. Yuliyana yigishijwe Ivanjili rwihishwa ababyeyi be batabizi kugeza igihe abatirijwe kuko ababyeyi be batemeraga iby’ubukristu. Ageze  mu gihe cyo gushaka, ababyeyi be bashatse kumushyingira umusore w’umuhakanyi. Uwo musore yari umucamanza, akaba umuntu urwanya ubukristu kandi Yuliyana yarahakanye kuzabana n’umuntu w’umuhakanyi. Nuko  aho uwari ugiye kumusaba aziye, Yuliyana amubwirako ari umukristu, kandi ko niba ashaka ko bashyingiranwa ari uko  na we yakwemera kuba  umukristu. Uwo musore w’umucamanza byaramubabaje cyane, ategeka ko bababaza cyane Yuliyana ngo yihakane Yezu ariko undi arabyanga. Ni uko Yuliyana bamwica azize ukwemera kwe.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here