Itariki nk’iyi mu 1597, abakristu 26 b’abagatolika bo mu Buyapani babambwe ku musaraba bazira ukwizera kwabo. Kuri iyi tariki kandi hafunguwe icyambu cya Abidjan muri Cote d’Ivoire (1951).
Ibirambuye ku mateka y’itariki ya 5 Gashyantare ni ibi bikurikira:
789: Ni bwo ubwami bwa Maroc bwavutse. Umwami wa mbere yitwaga Idris I, uyu akaba yari igikomangoma cyo muri Bagdad kirukanywe mu gihugu cye, ageze muri Afrika y’amajyaruguru ubwoko bw’Ababarubaresi baramwimika ngo ababere umwami.
1180: Abayobozi b’umuryango w’Abayahudi bo mu Bufaransa barafunzwe. Umwami Philippe yasabye ifeza ibihumbi 15 kugira ngo abarekure. Baje kuzitanga arabarekura.
1597: Abakristu 26 bo mu Buyapani bahowe Imana babambwa ku musaraba. Aba bakristu bari Abagatolika kandi bose ari abo mu Buyapani. Ibi byabereye i Nagasaki mu Buyapani, bakaba barabambwe ku itegeko rya Toyotomi Hiyedoshi wayoboraga iki gihugu.
1692: Mu gihugu cya Brezil, abahoze ari abacakara bari barashinze Repubulika yitwa Palmares, yari ifite umujyi ukomeye. Mu ijoro ryo ku itariki ya 5 Gashyantare 1692 rishyira ku ya 6, abacanshuro barabatera babatesha umujyi wabo. Aba bacakara barabahunze bawuvamo.
1811: Nyuma y’aho umwami George III w’Ubwongereza arwaye indwara yo mu mutwe, igikomangoma cya Galles cyamusimbuye ku bwami gifata izina rya George IV.
1894: Jean Aimé Le Roy yasohoye ku mugaragaro icyuma cya mbere cyerekana amashusho ku rukuta, ahitwa Manhattan muri New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1914: Hatangiye gukinwa filimi za Charlot zikinwa na Charlie Chaplin.
1917: Mexique yabaye federasiyo ihuriwemo na Leta 28.
1951Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje ko Kiliziya itandukanijwe na Leta y’Uburusiya.
1951: Ifungurwa ku mugaragaro ry’icyambu cya Abidjan cyo muri Cote d’Ivoire.
1979: Colonel Denis Sassou-Nguesso yatorewe kuyobora ishyaka rya Congo ry’umurimo anaba Perezida wa 5 wa Repubulika y’abaturage ya Congo.
1994: Cyprien Ntaryamira yabaye Perezida w’Uburundi.
2020: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasenateri bafashe umwanzuro wo kudakura Perezida Donald Trump ku butegetsi, nyuma y’ibyumweru 2 ashinjwe n’abasenateri b’abademokarate gukoresha ububasha afite mu bidafitiye inyungu igihugu.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1984: Carlos Tevez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cya Argentine.
1986: Sekope Kepu, umukinnyi wa rugubi wo muri Australia.
1992: Naymar (Naymar da Silva Santos Junior), umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brezil.
1995: Zheng Saisai, umushinwakazi ukina umukino wa tennis.
2002: Davis Cleveland, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Agata (Uwahowe Imana)
Agata yavutse ahagana mu mwaka wa 231, ahitwa i Kataniya, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yavukiye mu muryango ukomeye, akurana uburanga butangaje.Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicisha bugufi, kandi wubaha Imana. Yabayeho mu bihe bikomeye ku ngoma ya Desi wari umwami w’abaromani. Ubuhakanyi bukaba bwari bwiganje cyane mu bategetsi bo hejuru. Icyo gihe Kintiyanusi wari umutegetsi yashatse ko Agata amubera umugore kugira ngo yiheshe icyubahiro kandi ajye yiratana uburanga bwa Agata. Yageragezaga uko ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi akanga amubera ibamba, amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi. Kintiyanusi ngo bimare kumushobera, ni ko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu.
Baramuzanye, Kintiyanusi abwira Agata ati: “Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe; ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganyirijwe”! Agata aramusubiza ati: “Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo by’isi?” Yungamo ati: “Kristu wenyine ni we nzira y’agakiza ka muntu”.
Kintiyanusi yakomeje kwinginga Agata aramuhakanira, ni ko gutegeka ko afungwa akababazwa ariko Agata yanga kuva ku izima. Bivugwa ko yategetse ko bamuca amabere, bwacya bagasanga yongeye arayamera. Nyuma Kintiyanusi yategetse ko bakaranga Agata ku makara, bimuviramo urupfu muri 251.
Olive UWERA