Mu ijoro ryo ku itariki ya 8 rishyira ku ya 9 Gashyantare1904, ingabo z’Abayapani zagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Abarusiya by’ahitwa Port-Arthur nta guteguza intambara. Aha Port-Arthur cyari icyambu Uburusiya bwari bwarahawe n’Ubushinwa kugira ngo bubone inzira ku mazi y’inyanja ya Pacifique.
Abayapani kandi uwo munsi barakomeje banatera Korea. Bivugwa ko abasirikare 8000 aribo binjiye i Seoul (umurwa mukuru wa Koreya y’amajyepfo). Iyi ni yo yabaye intangiriro y’intambara y’Abarusiya n’Abayapani.
Iyi ntambara yamaze umwaka 1 n’amezi 7, Abayapani bakaba ari bo bayitsinze begukana igice kimwe cya Mandchourie y’amajyepfo na 1/2 cy’ikirwa cya Sakhaline. Yarwanyemo abasirikare basaga miliyoni 2, ihitana abandi ibihumbi 156, abarenga ibihumbi 280 barakomereka kandi isiga imfungwa ibihumbi 77.
Ibindi byaranze itariki ya 8 Gashyantare:
590: Gregoire wa I yatorewe kuba Papa n’ubwo we atabishakaga nk’uko byanditswe mu mateka, akaba yaratowe n’abashinzwe gutora Papa ndetse byifuzwa cyane na rubanda.
1861: Havutse Ihuriro rya Leta zo ku mugabane wa Amerika zishyize hamwe zitemeye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1908: Ni bwo kwamamaza hakoreshejwe amashusho byatangiye.
1919: I Buruseli mu Bubiligi hahuriye abahagarariye ibihugu by’Ububiligi, Ubudage n’Ubwongereza bumvikana ku mipaka mishya ya Congo Mbiligi.
1979: Denis Sassou-Nguesso yabaye Perezida wa Repubulika ya Congo (Brazzaville).
2015: Hakozwe amasengesho yo gusaba ko icuruzwa ry’abantu ricika, ndetse no kuritekerezaho ngo abantu bumve ububi bwaryo. Ibi byari bikozwe bwa mbere mu rwego rw’isi.
2020: Muri Thailande, umusirikare yarashe abantu 29 abandi 63 barakomereka ahitwa Nakhon Ratchasima. Uyu yabanje kurasa umukuriye mu gisirikare n’undi musirikare mugenzi we, yiba imbunda, ajya mu nzu y’ubucuruzi akajya arasa uwo abonye wese.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1975: Anne Decis, umukinnyi wa filime w’umufaransakazi na Sebastien Philippe, umufaransa ukora amasiganwa yo gutwara imodoka.
1980: Catherine Meurisse, umufaransakazi ushushanyiriza ibinyamakuru n’ibitabo bibara inkuru hakoreshejwe amashusho.
1980: Lee Jae-eun, umukinnyi wa filime wo muri Korea y’amajyepfo.
1990:Klay Thompson, umunyamerika ukina umukino w’amaboko wa Basketball.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:
Yeronimo Emiliyani (1481-1537)
Yeronimo Emiliyani yavukiye i Venizi mu Butaliyani. Yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’ 1518. Yeronimo ahera ubwo akorera Imana yivuye inyuma ku buryo no mu gihe amapfa yari yarayogoje igihugu cyose yemeye kugurisha ibye byose kugirango arengere abashonji. Nyuma hateye indwara y’icyorezo, nabwo akora amanywa n’ijoro yitangira indembe, akubitiyeho no gushyingurisha abitabye Imana badafite ababo. Nawe yaje kuyirwara ariko Imana iramukiza.
Amaze gukira, Yeronimo Emiliyani yongeye kwitangira cyane abakene n’indushyi, ndetse nyuma ashaka n’abamufasha, arema umuryango w’abihayimana. Haza kongera gutera indwara y’icyorezo, aba ariyo imuhitana ku wa 8 Gashyantare 1537.
Olive UWERA