Home AMAKURU ACUKUMBUYE Yishe umugore we n’umwana we maze ariyahura

Yishe umugore we n’umwana we maze ariyahura

Mu mpera z’ icyumweru dusoje, umugabo yivuganye umugore we n’umwana wabo w’imyaka itandatu maze na we ariyahura. Uyu mugabo akaba yari atuye mu gace kitwa Ikorodu ko muri Nigeria.

Nyuma yo kwivugana abagize umuryango we, Enifeh Akupa Omomo yahise yikatira urwo gupfa maze yimanika mu nzu ye yari igizwe n’icyumba kimwe. Abaturanyi ba Omomo bakaba bavuze ko yahozaga umugore we ku nkeke amutera ubwoba ko azamwicana n’umwana we, amuhora kumuca inyuma.

Mu gitondo cyo ku wa gatanu, ngo ni bwo humvikanye intonganya n’amahane mu rugo rwa Omomo, aho abaturage bumvise umugore we atakamba asaba ubufasha.

Mu gihe abaturage berekezaga mu rugo rwa Omomo kureba uko bahosha izo ntonganya mu masaha ya saa mbili za mugitondo, batunguwe no gusanga nyakwigendera Faith Omomo w’imyaka 38 n’umuhungu we w’imyaka itandatu witwa Glorious bishwe, barambaraye hasi.

Abaturage Kandi bakomeje bavuga ko nyuma yo kubona iyo mirambo, banasanze umurambo wa Omomo, umugabo w’uwishwe, umanitse mu nzu ku cyuma cyigabanya ubushyuhe (vendrateur)

Umuvugizi wa Polisi muri leta ya Lagos yemeje aya makuru maze avuga ko abashinzwe iperereza bo mu gace icyaha cyabereyemo bajyanye imirambo ku bitaro bihegereye kugira ngo hasuzumwe icyo yazize.

Yongeyeho kandi ko iperereza ryahise ritangira.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here