Uko iminsi igenda ishira abantu benshi bagenda bahamya ko ibihe by’imperuka twabigezemo ndetse hari ibikorwa byinshi by’ubunyamaswa byagwiriye maze abantu benshi bakabifata nk’ibisanzwe. Ariko abandi nabo bagahamya ko iminsi y’imperuka tuyirimo kandi ko ibimenyetso bibigaragaza ari byinshi harimo n’uko ababyeyi batagitinya kwiyicira abana bibyariye.
Kuri uyu wa Gatatu mu Gihugu cya Thailand hagaragaye umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherer. Bikaba bihamya ko rwari rwatawemo ijoro ricya ari kuwa Gatatu. Ni ukuvuga kuwa Kabiri ninjoro. Aya mashusho y’uru ruhinja yashyizwe ku mugaragaro abaturage bo mubuce by’Isi bitandukanye baba bazwa bikabije n’ubu bugome bw’indenga kamera ndetse abenshi banasaba Imana ko uyu mubyeyi gito adakwiye kubabarirwa.
Nkuko byatangajwe n’umukozi ukora amasuku muri ubu bwiherero rusange ahitwa Saphil railway station, yaje mugitondo akora amasuku ye nk’uko bisanzwe ,ageze mu bwiherero bw’abagore asanga mu musarani hatsindagiwemo uruhinja rwamaze kuvamo umwuka.
N’ubwo uyu mugore gito atari yamenyekana ngo afatwe ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage bose bahamya ko bazahuza imbaraga zabo kugirango uyu mugizi wa nabi afatwe kandi ashyikirizwe ubutabera nabwo bumucire urumukwiriye.
Abenshi muba turage basabira uyu mugore ngo nafatwa azahanwe igihano gikuru kurusha ibindi yaba mu isi ndetse no mu ijuru ngo kuko yakoze ubugome bw’indengakamere.
Mukazayire Immaculee
Home Uncategorized Abantu benshi barasaba Imana ko itababarira umugore kubw’igikorwa yakoreye umwana yibyariye. Soma...